Abasore batinya gushaka abakobwa batunze agatubutse bakebuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu mugoroba wahariwe ingaragu wiswe 'Kigali Singles Night', wabereye muri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2024. Uwimana yavuze ko yitabiriye iki gikorwa nk'umubyeyi wasize ab'ingaragu batandatu mu rugo, ku buryo yagira ubutumwa abashyira bwabafasha gukomeza kubaho mu buzima bufite intego n'ubwo batarashinga ingo.

Yaboneyeho gukebura abasore bagifite imyumvire y'uko badashobora gushaka umukobwa ufite amafaranga cyangwa wize amashuri menshi, avuga ko ibyo ari ukwivutsa amahirwe yo kuzagira urugo rurimo umugore w'umunyabwenge uzi no gushaka amafaranga.

Ati ''Abakobwa bafite ikofi nka kibazo! […] none se ko turi mu gihe kirimo abakobwa b'abahanga, abakobwa bafite amafaranga, abakobwa bafite 'diplôme, ufite mu mutwe hazima yakwemera. Uragirira iki ubwoba ko wagize amahirwe yo kumenyana n'umukobwa ufite ikofi?''

''Si icyaha kuba umukobwa yarakoze ikofi, turi mu gihugu cyatumye abana bacu bakora bagira ubwenge, ntabwo bakwiye kugumirwa kubera ko ari abahanga cyangwa bafite amafaranga kandi ntibazishaka. […] nta muhungu ukwiye kwitinya ngo atinye umukobwa, abakobwa barabura abagabo ndakubwiza ukuri. Barabura abagabo bakamutinya ngo iwabo ni abakire, iwabo se Ise azamurongora? Oya!''

Ibi kandi byashimangiwe n'Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira wateguye uyu mugoroba wiswe 'Kigali Singles Night' wahariwe ingaragu, agaragaza ko kuba umukobwa afite amafaranga cyangwa yarize amashuri menshi bitakabaye ikibazo ku basore, ahubwo ko icy'ingenzi ari uko buri wese abanza kumenya intego z'ubuzima bwe akumva niba zihura n'iza mugenzi we.

Umugoroba wahariwe ingaragu wiswe 'Kigali Singles Night', wabereye muri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasore-batinya-gushaka-abakobwa-batunze-agatubutse-bakebuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)