Abategereje kwiyongera kw'abanyamahanga muri shampiyona bashobora gusubiza amerwe mu isaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta gihundutse umwaka w'imikino wa 2024-25, abanyamahanga muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda bazaguma ari 6 nta mpinduka zizaba.

Ni nyuma y'uko amwe mu mabwiriza Akanama k'Ubutegetsi ka Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w'imikino wa 2024-25 harimo n'ingingo ivuga kukongera umubare w'abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw'umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.

Muri aya mabwiriza, ingingo ya 8 ari na yo irebana n'umubare w'abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati "ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w'abakinnyi w'abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw'umukino."

Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati "ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b'abanyamahanga batarenga 8 ku mukino."

Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza.

Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kubaza FERWAFA kuri iyi ngingo, umunyamabanga wa yo, Kalisa Adolphe yavuze ko atari ibintu ubyuka ngo ukore hari byinshi birebwaho rero bakirimo kubisuzuma.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bigoye ko muri shampiyona ya 2024-25 abanyamahanga bakwiyongera ndetse ko n'umwanzuro wamaze gufatwa bazaguma ari 6.

Ikindi ni uko na Super Cup ya 2024 iri buhuze APR FC na Police FC bari bukine ari 6, ni mu gihe Police FC na APR FC zari zasabye ko kuko amategeko agenga Super Cup ari yo azabakurikizwa muri shampiyona, byaba byiza bafashe umwanzuro ku banyamahanga bazakina muri shampiyona akaba ari bo bakina Super Cup, gusa ntibyakozwe.

Abanyamahanga bashobora kutiyongera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abategereje-kwiyongera-kw-abanyamahanga-muri-shampiyona-bashobora-gusubiza-amerwe-mu-isaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)