Abaturage 11 bagabiwe inka, Minisitiri Bizimana asaba abejeje neza kuganuza abaturanyi: Uko umuganura wagenze (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w'Umuganura, ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.' Ibirori byabimburiwe no gusura bimwe mu byejejwe muri aka Karere ndetse n'ibihakorerwa mu nganda zitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bishimira aho bageze bimakaze ubumwe bw'Abanyarwanda. Yavuze ko muri aka Karere bashyize hamwe barakora kuburyo kuri ubu bafite umusaruro mwiza wanatumye bizigamira ndetse bakanasagurira amahanga.

Ati 'Ubu Kayonza ni izingiro ry'ubukungu n'amahirwe. Uyu munsi mu Karere kacu tubasha kuganuza amahanga nka kawa tweza toni 1800, dufite urusenda rwera mu Murenge wa Kabare aho tweza toni 100 zoherezwa mu Bushinwa n'i Burayi, imiteja tubasha kubona toni 200 mu mirenge ya Mwiri na Ndego. Imibavu hano turayifite igurishwa hanze.'

Abaturage 11 bagabiwe inka

Abaturage 11 bo mu Karere ka kayonza borojwe inka bashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagaruye umuganura, bavuze ko inka bahawe zigiye kubaha amata, ifumbire ndetse zinabafashe gutera imbere mu buryo bugaragara.

Nturo Emmanuel utuye mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama, yavuze ko yishimiye inka yagabiwe ku munsi w'Umuganura ashimira ubuyobozi bwamwibutse nyuma y'aho inka yari afite ipfiriye mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Ati 'Ubu ngiye kubona amata yo kuga abana banjye ndetse n'abuzukuru, umusaza wanyweye amata aba akomeye kuruta umuntu wariye ibijumba akarenzaho amazi. Ubu nimfata ikijumba nkagifatisha amata bizatuma nkomera cyane. Kuva nabaho sindabona undi muyobozi wibuka abaturage akabaha inka, akabaha amafaranga n'amatungo magufi kugira ngo bazamuke batere imbere, ubu ndashimira.'

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kwizihiza umunsi w'Umuganura ari ukwishimira ibyo abantu bejeje bakanaboneraho kureba ibitaragenze neza kugira ngo ubutaha bazabikosore. Yavuze ko Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye kwizihiza uyu munsi muri 2011 mu rwego rwo kubaka no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda.

Dr. Bizimana yakomeje avuga ko abantu bose bakwiriye kumva ko umuco wo kugaburira abana ku mashuri bikwiriye kuba umuco wa buri wese kugira ngo abana b'u Rwanda bakurane imbaraga no kwiga neza kugira ngo bagere ku bumenyi buhagije mu mashuri. Yasabye buri wese kuganuza abo baturanye badafite amikoro mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe.

Ati 'Ntituganure rero ngo dusabane hanyuma ngo twibagirwe n'abandi bafite bike, duhereye ku bana bacu, ku batishoboye, bose tugomba kubitaho tukabamenya kuko iyi gahunda ntituyikorere hano gusa ahubwo no mu ngo zacu tuze kuyikomeza izakomeze iturange igihe cyose.'

Muri aka Karere ka Kayonza muri uyu mwaka bejeje toni ibihumbi 36 z'ibigori, toni ibihumbi 34 z'ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z'umuceri, toni ibihumbi 22 z'imyumbati, toni 2000 za soya, toni ibihumbi 70 z'ibitoki n'ibindi byinshi birimo icyanya cyuhirwa cy'imbuto cya hegitari 1300 n'ibindi byinshi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka Karere bejeje byinshi ku buryo ari ibyo kwishimira
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abejeje neza kuganuza abaturanyi babo
Umworozi wahinze abandi yashimiwe
Minisitiri Bizimana n'abandi bayobozi bareba inka z'Inyambo
Abayobozi bahaye abana amata
Umuco wo kuganuzanya mu bejeje n'abatarejeje wagaragajwe nk'uwongera ubumwe
Kayonza bishimira Kawa yabo yabaye mpuzamahanga
Imyumbati yeze mu Karere ka Kayonza
mu Karere ka Kayonza bejeje ibishyimbo toni zirenga ibihumbi 30
Kayonza bishimiye ko bejeje imbuto nyinshi
Mu byishimiwe harimo ibitoki byiza byeze muri aka karere
Ibigori byeze muri Kayonza birenga toni 30 kuburyo ngo abaturage banasaguriye amasoko
Nturo Emmanuel yashimiye ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bwamugabiye inka
Abana bazwi nk'Imitavu bashimishije benshi
Hagaragajwe umuco w'uburyo abezaga imyaka bayihunikaga

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-11-bagabiwe-inka-minisitiri-bizimana-asaba-abejeje-neza-kuganuza-212678

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)