Abaturarwanda ibihumbi umunani basabye fagitire ya EBM bahembwe miliyoni 95 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byakozwe mu kubahiriza ibikubiye mu iteka rya Minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) rihabwa umuguzi wa nyuma wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM, aho ahabwa 10% by'umusoro wa TVA uri kuri fagitire yahawe.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko kuva iyi gahunda yatangira yongereye umusoro ukusanywa, ndetse no ko kuva iri tegeko ryatangira, nabyo byagize uruhare mu kongera umubare w'abasora.

Ati ''Tumaze kugera ku bantu bagera mu bihumbi 25 bitabiriye guhabwa aya mashimwe kuri TVA, ndetse hari abiyandikishije bakanze *800#, ariko hari n'abakomeje noneho kugenda bavuga ngo 'Ndaguze mpa fagitire ya EBM andikaho nimero yanjye ya telefoni'. Abo rero ni bo uyu munsi bahawe ishimwe nk'uko riteganyijwe mu mategeko […] hari n'abandi benshi cyane bamenyesheje RRA ndetse bahabwa amashimwe yabo agendanye n'ibihano byaciwe abo bacuruzi.''

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kimaze gutanga EBM zisaga ibihumbi 100 mu bacuruzi, zivuye ku bihumbi 29 zariho hagati y'imyaka itatu n'ine ishize. Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko ibi byongeye umusoro ukusanywa, ndetse ko gahunda yo guha ishimwe abaguzi yazibye icyuho cy'abacuruzi bakwepaga gutanga fagitire za EBM bakanyereza imisoro.

Ati ''Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wikubye inshuro zigera muri eshatu mu myaka nk'itanu ishize […] umusoro ku nyungu na wo wikubye akagera muri kabiri, ndetse n'umubare w'abasora banditswe kuri TVA na wo wikubye inshuro zigera muri enye kuva EBM yatangira.''

Yongeyeho ko ''Nubwo rwose byari bimeze gutyo tubona hari ibyiza turi kugeraho hari impinduka zigaragara cyangwa se EBM iri gutanga umusaruro ugaragara, ariko hari harimo n'icyuho. […] twabonagamo icyuho kinini aho abacuruzi twabonaga hari benshi badatanga fagitire za EBM ku baguzi ba nyuma.''

Nahayo Emmanuel wo mu Karere ka Rwamagana, ni umwubatsi mu Mujyi wa Kigali wahawe ishimwe na RRA ry'asaga ibihumbi 190 Frw, uvuga ko na mbere yakaga fagitire ya EBM ariko akabishyiramo imbaraga aho amenyeye ko ashobora no guhembwa kubera kuyisaba umucuruzi.

Akangurira abandi Baturarwanda gusaba fagitire za EBM, kuko bazabyungukiramo bahabwa ishimwe kandi bikanagira uruhare mu kubaka igihugu.

Ati ''Nta muntu utazi akamaro k'imisoro kuko imisoro ni yo yubaka igihugu, nta muntu n'umwe utabizi. Ni yo yubaka imihanda, iyo umucuruzi rero ayagumanye we arakomeza akikirira iguhugu cyo kigasigara hasi. Gusora ni byiza, no kwaka inyemezabwishyu ni byiza.''

Ibi kandi byashimangiwe na Sadate Munyakazi mu butumwa yanyujije ku Rukuta rwa X agaragaza ko na we kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024 yabonye asaga miliyoni 1,4 Frw y'ishimwe rya 10% y'umusoro nyongeragaciro (TVA) ku baguzi basabye fagitire za EBM, yohererejwe na RRA binyuze kuri Mobile Money.

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), na cyo gikangurira Abaturarwanda batariyandikisha muri iyi gahunda ko na bo babikora kuri telefoni zabo, banyuze ku *800# bagakurikiza amabwiriza, kuko ari uburenganzira bwabo guhabwa fagitire ya EBM ndetse bikaba byabongerera amahirwe yo kwegukana ayo mafaranga atangwa nk'ishimwe ry'abayisabye.

Muri sisitemu ya RRA bigaragara ko hari asaga miliyoni 310 Frw z'amafaranga y'ishimwe agomba guhabwa abasabye fagitire ya EBM, gusa iyo sisitemu ikaba yubatse ku buryo iyo umuntu yishyuye ari bwo abashaka kubona itariki ya nyuma y'uko azahabwa amafaranga, ibyatumye bigera uyu munsi hagomba gutangwa asaga miliyoni 95 Frw andi bakazayahabwa mu bihembwe bikurikira.

Abaturarwanda ibihumbi umunani bishyuye kuri fagitire ya EBM bahembwe miliyoni 95 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturarwanda-ibihumbi-umunani-basabye-fagitire-ya-ebm-bahembwe-miliyoni-95-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)