Abayobozi bakuru bashinzwe imari bari kwigira hamwe impinduka zabaye mu itegurwa ry'ibitabo by'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro by'iminsi itatu byatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 bizageza ku ya 23 Kanama 2024 byateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b'Umwuga, ICPAR, bigamije kongerera abayobozi bakuru bashinzwe imari ubumenyi ku mpinduka zabayeho mu itegurwa ry'ibitabo by'imari. Ibi bikaba bizatuma abategura ibyo bitabo bazajya bita ku bibazo isi ishobora guhura na byo mu bihe bizaza.

Mu bigomba kujya byitabwaho mu itegurwa ry'ibitabo by'imari ni ukubahiriza amabwiriza, gukoresha ikoranabuhanga, kwita ku mihindagurikire y'ibihe, guteganya politiki y'ihame ry'uburinganire, kunoza imikoranire, gukora neza raporo n'ibindi.

Visi Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b'Umwuga, John Bugunya, ashima uruhare abo bayobozi bagira mu gufasha Leta y'u Rwanda kugera ku cyerekezo iba yarihaye no kuzamura ubukungu bw'ibihugu, abasaba kurenzaho bakazirikana ko ubumenyi n'ubuhamya bafite bigomba kugira uruhare runini mu iterambere.

Yagize ati "Abayobozi bakuru b'imari (CFOs) b'igihe kizaza bazaba bafite inshingano nyinshi kurenza gucunga amafaranga gusa. Bazasabwa kuvuganira inyungu z'ibigo byabo, kubaka uburyo butuma ibigo byirinda kugwa mu makosa mu bijyanye n'amategeko mashya, ndetse no gufasha mu kuyatanga. Bazanagira inshingano zo kureba neza ko amakipe y'imari afite inzobere zishobora gukemura ibibazo bifitanye isano n'amategeko.'

Bamwe mu bayobozi bakuru b'imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora kuko wasangaga mbere bita kuri bimwe kandi inshingano zabo zifite uruhare runini mu buzima bw'ibigo bakorera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri Mobile Money Rwanda Ltd, Gasagure Deogratias yagize ati "Ni inama ije ikenewe kuko abo ihuza usanga mu bigo byose bameze nk'ihuriro kuko ushinzwe imari ni we ibintu byose bihuriraho haba ibyinjira n'ibisohoka, rero biba bisaba ngo abe azi neza aho ikigo kirimo kwerekeza kuko dukora ingengo y'imari y'imyaka itanu, urumva ntiwagena ibizaba mu myaka itanu utazi aho ikigo kirimo kwerekeza kandi bijyana no kureba ishoramari tugomba gukora kugira ngo ibyo dushaka kugeraho bizagerweho icyo gihe."

Akomeza ati "Mbere umurimo wacu washingiraga ku kugaragaza umubare w'ibyakozwe ariko ubu ni ukureba impinduka ziriho mu isi tugahindura imyumvire, imitekerereze n'imikorere bikerekera aho isi irimo iragana. Iyo bitagenze gutyo usanga ikigo cyafunze mu myaka mike kuko habayeho kudategura neza. Ni ibyo twiteze kuri iyi nama kuko turi gusangira ubumenyi no kubuhuza n'icyerekezo cy'igihugu n'icy'isi."

Umukozi wa Rwanda Elders Forum, Gakwaya Henriette, na we yemeza ko bagiye guhindura byinshi mu byo bakoraga bakajyanisha n'icyerekezo cy'igihugu n'icy'isi kuko ubumenyi bahabwa bugomba gutanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Yagize ati "Turi kunguka ubumenyi buzadufasha mu mikorere ya buri munsi kuko dusanzwe dutegura raporo y'ibaruramutungo n'ibikoresho. Biraduha uburyo bwiza bwo kurushaho kunoza ibyo byose."

"Hari aho twageraga umuntu akibaza uko yatangamo raporo ariko ubu tugiye kujya tubikora mu buryo bugezweho. Umusanzu ngiye guha ikigo nkorera ni ugutegura neza uburyo bw'ibaruramutungo kandi na bagenzi banjye dukorana nzabasangiza ubu bumenyi turusheho gutanga umusaruro."

Abitabiriye ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y'ibya mbere byabaye umwaka ushize, ni 60 baturuka mu bigo bitandukanye aho ubumenyi bari kungurana buzabafasha gushyira mu bikorwa impinduka zabaye mu itegurwa ry'ibitabo by'imari no kubusangiza bagenzi babo batahuguwe kuri iyi nshuro.

Aya mahugurwa agamije gutyariza ubumenyi aba babaruramari
Visi Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b'Umwuga, John Bugunya, ashima uruhare abo bayobozi bagira mu gufasha Leta y'u Rwanda kugera ku cyerekezo
Bamwe mu bayobozi bakuru b'imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora
Aba bayobozi bazamara iminsi itatu bahugurwa kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora ndetse biyane n'igihe
Mu gihe cy'akaruhuko baba bungurana ibitekerezo bijyandanye n'ibyo bari guhugurwamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bakuru-bashinzwe-imari-bari-kwigira-hamwe-impinduka-zabaye-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)