Itegeko rigenga abantu n'umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana aba ari uw'umugabo wa nyina. Ku bana bavutse hifashishijwe ikoranabuhanga, umugabo agomba kuba yemera ko ubu buryo bwo kororoka bwifashishwa.
Gusa hashize iminsi abantu bajya impaka ku ngingo yo gupimisha n'ibipimo by'uturemangingo ndangasano (ADN) ku bagabo bakeka ko abana bafite atari ababo, hakaba n'abasanze koko barabyawe n'abandi.
Imibare igaragaza ko abasabye iyi serivisi bagiye biyongera uko imyaka igenda yigira imbere kuko mu mwaka wa 2022/2023 yasabwe n'abagabo 780, mu gihe 2021/22 bari 599, bavuye kuri 424 bariho mu 2020/21 ndetse na 246 mu 2019/20.
Ingingo ya 284 y'iri tegeko igaragaza ko umugabo ashobora kwihakana umwana mu gihe yavutse hashize iminsi 300 nyuma y'urubanza rwemeza kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy'urubanza rw'ubutane cyangwa rwo gutana by'agateganyo.
Iyo kandi umugabo agaragaje ko mu gihe kiri hagati y'umunsi wa 300 n'umunsi wa 180 ibanziriza ivuka ry'umwana hari impamvu yatumye atabonana na nyina w'umwana na bwo ashobora kumwihakana.
Indi mpamvu ni uko umugabo yaba atarigeze 'yemera kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa iyo agaragaje ko umwana atavutse hifashishijwe ikoranabuhanga.'
Impamvu nshya igaragara muri iri tegeko ni iy'uko umugabo ashobora kwihakana umwana igihe 'byemejwe n'ibipimo by'uturemangingo ndangasano cyangwa ibindi bimenyetso bya gihanga.'
Itegeko ryari risanzweho ryateganyaga ko umugabo aramutse yerekanye ko umugore we yasambanye byamubera intandaro yo kwihakana umwana wavutse.
Umugore na we ashobora kwihakana umwana 'iyo agaragaje ko atari we wamubyaye. Akoresha uburyo bwose bwemewe n'amategeko.'
Inzego zitandukanye zigira inama abagize umuryango Nyarwanda ko kwihutira gupimisha uturemangingo ndangasano atari byiza kuko bigira ingaruka zikomeye ku bana mu gihe basanze uwafatwaga nk'umubyeyi wabo atari we.
Kuva mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI cyafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37.363.
Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, muri icyo gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645 Frw.