AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya.

Minisitiri asuye iyi kipe izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024 aho izaba igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika 2025.

Ari kumwe n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, Munyentwali Alphonse, Nyirishema yasuye iyi kipe yakoreye imyitozo ya nyuma muri Sitade Amahoro.

Ikipe y'igihugu y''u Rwanda iri mu itsinda rya D hamwe na Benin, Nigeria na Libya, umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Libya tariki ya 3 Nzeri 2024 uzabere i Tripoli.

Umukino wa kabiri uzakinirwa i Kigali, tariki ya 10 Nzeri 2024 ukazabera kuri Sitade Amahoro, akaba ari nawo mukino wa mbere Amavubi azaba akiniye kuri iyi Sitade ivuguruye.

The post AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-nyirishema-richard-yasuye-amavubi-yitegura-kwerekeza-muri-libya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-minisitiri-wa-siporo-nyirishema-richard-yasuye-amavubi-yitegura-kwerekeza-muri-libya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)