Amafoto na Video: Uko umuhango w'irahira rya Perezida Kagame wagenze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yarahiriye kuri Stade Amahoro ahari hateraniye ibihumbi by'Abanyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda, zirimo abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amahoro mu karere, gusa anenga uburyo amahanga akomeje kurebera imyitwarire y'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo gutoteza no kubuza amahwemo abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Perezida Kagame yiyemeje gukomeza guteza imbere igihugu mu myaka itanu iri imbere
Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere
Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo, nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda rurinzwe
Perezida Kagame ashyikirizwa Ingabo na General Mubarakh MUGANGA, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Ubwo Perezida Kagame yari ageze kuri Stade Amahoro

UKO UMUHANGO WAGENZE

18:30: Umuhango waberaga muri Stade Amahoro urahumuje.

17:45: Perezida Kagame ari gusezera abakuru b'ibihugu bitabiriye uyu muhango, abashimira ko baje kwifatanya n'u Rwanda.

Si njye njye nyine ahubwo ni twese hamwe - Perezida Kagame

'Mu bihe byo kwiyamamaza, twumvaga kenshi, kuri benshi, ya ntero yagiraga iti, 'ni wowe'. Ariko mu by'ukuri, si njye njye nyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe. Ubu rero, tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone, hari haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.'

â€" Perezida Kagame yavuze ko muri iyi manda, urugendo rw'iterambere ruzakomeza.

Ati ' Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.

Icy'ingenzi muri byose turi hamwe. Ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y'icyo cyizere, yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Rero mu by'ukuri, hari byinshi tugomba gukomeza gukemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye ni cyo mbafitiye."

â€" Perezida Kagame yavuze ko inshingano ya mbere, ari uko abaturage babaho mu buzima bubahesheje agaciro. Ati ' Icy'ingenzi cyane kuri twe, ni ukubona abaturage bacu, babayeho mu buzima bubahesheje agaciro kandi batekanye. Ibi ntibigirwaho impaka, kandi ni inshingano udashobora guhunga cyangwa se gukura ahandi.'

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'abimwa uburenganzira ku gihugu cyabo, nubwo ateruye yavugaga ku ihezwa ry'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati 'Buri wese kugira ngo akore igikenewe ngo buri muntu agire amahoro, agire uburenganzira bwe, ntabwo bikwiriye kuba impuhwe abantu bagiriwe. Ni inshingano. Iyo ibyo bitabaye, nibwo abantu bahaguruka, bagaharanira uburenganzira.

Bikwiriye kumvikana ko ari ihame, kuko ni ikibazo kireba uburenganzira bw'abantu. Kandi ntabwo amahoro ya nyayo yaboneka mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe.

Ntushobora kubyuka mu gitondo, ngo uhitemo kwima uwo ushaka uburenganzira bwe bw'ubwenegihugu, ngo wumve ko birangira gutyo. Hagomba kubaho aho abantu bahuriza.

Iki ni igihe cyo gutekereza ku Isi dushaka ko abana bacu bazabamo [...] Dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza, kandi muri twe, twifitemo ubushobozi bwo gusana, kuvugurura no gutangira bundi bushya. Ntabwo bivuze ko tugomba kwemeranya kuri buri kimwe cyose, ariko tugomba kubaha amahitamo ya buri wese.'


â€" 'Amahoro mu karere ni ingenzi ku Rwanda'

Perezida Kagame yagize ati 'Muri uyu mwaka wa 2024, amacakubiri mu karere kacu n'Isi aragenda arushaho kwiyongera no kurema kutizerana kubera ubusumbane budashakirwa umuti no kugira indimi ebyiri.

Amahoro mu karere kacu ni ingenzi cyane ku Rwanda, nyamara amaze igihe yarabuze by'umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amahoro ntabwo yatangwa n'uwo ari we wese aho yaba aturuka hose, mu gihe abo bireba bo badakora iby'ingenzi. Ibyo bitabayeho, inzira z'ubuhuza ziri gushyirwamo imbaraga n'abayobozi b'akarere ntacyo zageraho'.


â€" 'Ibyo twagezeho mu myaka 30, ntibyasobanurwa mu magambo'

'Mu myaka 30 ishize, ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo twari twiteze. Birenze ibyo umuntu yabasha gusobanura ukurikije aho twavuye. Amateka yacu mabi, yavuyemo ikibatsi cy'umuriro w'icyizere, ubudaheranwa n'ubutabera muri twe'.

16:55: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango, atangira ashima Abanyarwanda ku cyizere bamugiriye.

Ati 'Nishimiye kongera kubabera umuyobozi, ariwe Perezida muri iyi manda nshya dutangiye. Ibihe byo kwamamaza n'amatora tuvuyemo, byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy'ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.'

Miliyoni z'Abanyarwanda, bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n'ibyo twanyuzemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira.'

Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.'

16:45: Itorero ry'Igihugu, Urukerereza, ni ryo rihawe umwanya kugira ngo risusurutse abitabiriye uyu muhango.

â€" Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yagenzuye Ingabo nk'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda

â€" Nyuma y'indahiro, Ingabo z'u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

â€" Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango bya Repubulika y'u Rwanda, birimo Itegeko Nshinga, Ibendera rya Repubulika y'u Rwanda, Ikirangantego, ndetse Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, amushyikiriza Inkota n'Ingabo nk'ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw'igihugu.

Amafoto ya Perezida Kagame amaze kurahira

Yashyikirijwe kandi Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda
Perezida Kagame yashyikirijwe igitabo kirimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda

15:40: Perezida Kagame amaze kurahira

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu. Yarahijwe na Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, mu birori byabereye muri Stade Amahoro.

Paul Kagame yagize ati ''Jyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo.'

15:30: Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yahawe umwanya, yakira abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango.

15:20: Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, nawe yageze muri Stade Amahoro yitabiriye uyu muhango.

15:15:Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina, ari kumwe n'umugore we, Mialy Rajoelina, nabo bitabiriye irahira rya Perezida Kagame. Bageze muri Stade bakurikiranye na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi ndetse na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde .

15:10: Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze kuri Stade Amahoro. Yakiriwe rimwe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ndetse na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso.

15:07: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Stade Amahoro, bakiranwa urugwiro rwinshi. Abanyarwanda bari muri Stade Amahoro bose bavugiye rimwe, bati 'Ni wowe, ni wowe, ni wowe'.

15:05: Umwami Mswati wa Eswatini, yakiranywe urugwiro ubwo yageraga muri Stade Amahoro i Remera ahabereye umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

14:55 Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriwe muri Stade Amahoro aho ibirori byo kurahira byabereye.

14: 50: Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan, yakiriwe muri Stade Amahoro. Akurikiwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

14:40: Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze kuri Stade Amahoro, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame. Yitabiriye ibi birori nyuma yo kuganira na Perezida Kagame muri Village Urugwiro. Yakurikiwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, wakiriwe mu cyubahiro nk'Umukuru w'Igihugu.

Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Guinea-Bissau na we yakiriwe muri Stade Amahoro, aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame. Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti na we yakiriwe muri Stade Amahoro.

14:35: Lt Gen Mamady Doumbouya, Perezida w'Inzibacyuho wa Guinée Conakry, yakiriwe muri Stade Amahoro ku nshuro ye ya kabiri ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga muri Mutarama 2024.

Yakurikiwe na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud.

14:30: Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yageze muri Stade Amahoro yakirwa mu cyubahiro akwiriye nk'Umukuru w'Igihugu.

14:25: Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, ageze muri Stade Amahoro, yakirwa mu byishimo byinshi.

14:20: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yageze muri Stade Amahoro yakirizwa amashyi menshi n'ibihumbi by'Abanyarwanda byitabiriye uyu muhango. Yakurikiwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, nawe wakiranywe urugwiro.

14:10: Abakuru b'ibihugu b'ibihugu batangiye kugera kuri Stade Amahoro. Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema, ni we ubimburiye abandi.

Akurikiwe na Minisitiri w'Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada.


â€" Amafoto ya bamwe mu nshuti z'u Rwanda bitabiriye uyu muhango

â€" Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubwo yageraga kuri Stade Amahoro.

â€" Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yakirwa kuri Stade Amahoro.

â€" AMAFOTO na VIDEO: Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda kishimiwe n'abantu benshi bari muri Stade Amahoro

13:20: Akarasisi kamaze kugera muri Stade Amahoro. Kakozwe n'amasibo y'Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi b'u Rwanda yose hamwe 12. Kari gukorwa mu Kinyarwanda bitandukanye n'uko mu bihe byashize kakorwaga Cyongereza.

13:00: Abasangiza b'amagambo kuri uyu munsi ni Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami.

Ku rundi ruhande, Col Innocent Munyengabe ni we uri bube usobanura ibijyanye n'akarasisi n'indi mihango ya gisirikare.

Amafoto: Stade Amahoro yamaze yuzuye amasaha menshi mbere y'umuhango

â€" Mu 2010 mu irahira rya Perezida Kagame, Jeanne Chantal Ujeneza (iburyo) wari ufite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda, ni we watwaye ibendera ry'u Rwanda ryashyikirijwe Perezida Kagame nyuma yo kurahira.

Kuri ubu Ujeneza ni Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'imari. Afite ipeti rya Deputy Commissioner General of Police (DCG).

AMAFOTO: Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bageze muri Stade Amahoro ahagiye kubera uyu muhango.

Dr Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda (ibumoso) ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Gisele Muhumuza uyobora WASAC ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo (ibumoso) hamwe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana (ubanza), Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Irere Claudette (uwa kabiri ibumoso) n'abandi bayobozi ubwo bari bageze kuri Stade Amahoro
Minisitiri w'Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine (iburyo) ubwo yari ageze kuri stade Amahoro

â€" Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi baserutse muri uyu muhango

Imodoka z'ishami ry'Ingabo z'Igihugu rishinzwe imyitwarire (Military Police) ubwo zari zigeze kuri Stade Amahoro

12:05: Abahanzi batandukanye bashimishije abitabiriye uyu muhango muri Stade Amahoro. Muri bo, harimo Bwiza, umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iki gihe.

Umuhanzi Bwiza asusurutsa abitabiriye

12:00: Imbamutima z'abitabiriye kurahira kwa Perezida Kagame

Jean Pierre Mwenedata wo mu karere ka Rutsiro, yavuze ko ari iby'agaciro kuba yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Yavuze ko ibyakozwe mu myaka 30 ishize ari igihamya cy'uko na manda nshya Perezida Kagame azakora ibidasanzwe.

Ati 'Ntekereza ko tumwitezeho ibindi byinshi cyane muri iyi manda kuko hari byinshi baba baratwemereye, amashanyarazi hose, amazi hose, imihanda, ibyo bikorwa by'iterambere ni byo twiteze ko bizakomeza.'

Kiribazera Anonciata wo mu karere ka Kirehe yavuze ko muri manda nshya Perezida Kagame bamwitezeho kubafasha kubona ibikorwaremezo byisumbuye.

Ati'Byose yabikozeho ariko urebye turifuza ko imihanda yakorwaho aho itaragera ikahagera, aho amazi ataragera akahagera, amashanyarazi aho ataragera akahagera, kuko byose uburezi yabugezeho, mbega agatera intambwe ku byo yari agezeho.'

Rev. Kareramanzi Callixte wo mu Itorero Eglise Vivante mu karere ka Kayonza yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe ku Banyarwanda.

Ati 'Uyu ni umunsi wo kuza kurahirira Igihugu y'uko agiye kutuyobora nk'uko twifuje nk'Abanyarwanda. Turifuza cyane cyane gusigasira ibyagezweho ariko twifuza nanone gutera imbere mu bisigaye imbere. Hari aho tuvuye hari n'aho dushaka kugera.'

â€" Uko gahunda y'Umunsi iteye

Ibirori nyir'izina byo kurahira kwa Perezida Kagame biratangira Saa Cyenda z'igicamunsi kuri Stade Amahoro i Remera, bigeze Saa Kumi n'imwe.

Harabanza kwakirwa abakuru b'Ibihugu bifatanyije n'Abanyarwanda mu irahira rya Perezida Kagame. Harakurikiraho kwakira Perezida Paul Kagame ubwo aba ageze kuri Stade Amahoro, hakurikireho umuhango wo kurahira.

Perezida Kagame narangiza kurahira, harakurikiraho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Perezida Kagame aragenzura ingabo, hakurikireho akarasisi.

Perezida Kagame nyuma yo kugenzura ingabo, Itorero ry'igihugu rirataramira abitabiriye, hakurikireho ijambo nyamukuru rya Perezida Paul Kagame. Ibirori birasozwa no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Andi mafoto

Aba babyeyi mu myambaro iri mu mabara agize ibendera ry'u Rwanda, babukereye

10:55:Ibyishimo ni byose muri Stade Amahoro. Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Chris Eazzy, Ariel Wayz ni bo bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Ibyishimo ni byose.

10:50: Wa mubyeyi witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu Karere ka Kicukiro yambaye agatimba, yitabiriye irahira rye yambaye imyenda iri mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda.

Icyimpaye Rosette yishimiye kwitabira irahira rya Perezida Kagame
Icyimpaye Rosette yari yasabwe n'ibyishimo
Icyimpaye Rosette w'i Rubavu, yaje mu irahira rya Perezida Kagame yambaye ikanzu iri mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda. Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Kicukiro, Icyimpaye yaje yambaye ikanzu y'abageni
Icyimpaye Rosette ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame mu karere ka Kicukiro

AMASHUSHO:

Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame bishimiye kuba bagiye gukurikira imbonankubone uyu munsi mbonekarimwe mu mateka.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje imbamutima zabo n'icyo biteze kuri iyi manda y'imyaka itanu Perezida Kagame agiye kurahirira.

AMASHUSHO: Ibihumbi by'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda babukereye kuri Stade Amahoro, ahagiye kubera umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa indi manda. pic.twitter.com/kujgkNrCGv

â€" IGIHE (@IGIHE) August 11, 2024

â€" Ibyitezwe kuri uyu munsi

Hitezwe akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda n'indi myiyereko ibereye ijisho ya gisirikare. Kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda, ziraza guca mu kirere cya Stade Amahoro, zifite amabendera y'u Rwanda.

Umuhango wo kurahira byitezwe ko ugomba gutangira Saa Cyenda z'amanywa.

Uko byari bimeze mu 2017 ubwo Perezida Kagame aheruka kurahira

Andi matariki y'ingenzi Perezida Kagame yagiye arahiriraho

Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe. Ni inshuro imwe yarahiriye kuruyobora muri manda y'inzibacyuho.

Ubwa mbere arahira hari Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2000. Yarahiye nka Perezida w'inzibacyuho asimbura Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere yo kurahira, Kagame yari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.

Yongeye kurahira kuwa Kane tariki 11 Nzeri 2003, nyuma yo gutsinda amatora yari yabaye muri Kanama uwo mwaka.

Kuwa Mbere tariki 6 Nzeri 2010, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora. Mu 2015, Itegeko Nshinga ryaravuguruwe Paul Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza, atorwa mu 2017 arahira Kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2017

Aba mbere saa kumi n'ebyiri z'igitondo bari bageze kuri Stade Amahoro
Abato n'abakuru ntibatanzwe muri uyu muhango udasanzwe
Mu masaha ya mu gitondo abantu bari urujya n'uruza kuri Stade Amahoro i Remera
Muri Stade Amahoro hateguwe ku buryo bwihariye, itapi y'umweru n'amagambo y'icyatsi yerekana ko ari umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika

Amafoto: Niyonzima Moise na Irakiza Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-na-video-uko-umuhango-w-irahira-rya-perezida-kagame-wagenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)