Babitangaje ku wa 23 Kanama 2024, ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'iminsi ine ryaberaga mu busitani bw'Umujyi wa Karongi.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 bakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi.
Umwe mu baturage witabiriye iri murikabikorwa yabwiye IGIHE ko yari afite icyifuzo yashakaga kugeza ku Kigo cy'igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura, WASAC Group kijyanye n'amavomo yubatswe agatahwa ku mugaragaro ariko akaba adakora.
Ati 'Byaba byiza ubutaha bagiye baza bakadusobanurira serivisi batanga n'ufite ikibazo cyangwa serivisi akeneye akababonera mu imurikabikorwa'.
Akarere ka Karongi gaherutse gushyirwa mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali ku rwego rwa kabiri, gahabwa umwihariko wo kuba akarere k'ubukerarugendo.
Nubwo bimeze gutya ariko ntagikorwa na kimwe cyo muri uru rwego cyagaragaye mu imurikabikorwa ry'akarere cyaba Ikigo gifasha ba mukerarugendo cyangwa hoteli ikorera muri aka karere.
Umuyobozi w'imwe muri hoteli zikorera muri aka karere yabwiye IGIHE ko impamvu batitabiriye iri murikabikorwa ari uko amakuru y'uko rihari bayamenye hasigaye iminsi ibiri ngo imurikabikorwa ribe.
Ati 'Urwego rw'amahoteli ruri kongera kwiyubaka nyuma y'ibihe bya covid-19. Muri ibi bihe dufite akazi kenshi, ariko iyo batumenyesha hakiri kare twari kubitegura natwe tukamurikira abaturage serivisi dutanga'.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yabwiye IGIHE ko icyuho cyo kuba amahoteli na bimwe mu bigo bya Leta bataritabiriye imurikabikorwa nabo bakibonye ndetse ko hari abaturage babagejejeho iki kibazo.
Ati 'Uburyo amabwiriza ateye abo bantu bose ni abanyamuryango ba JADF mu karere. Ubutumire twabubagejejeho ariko amahoteli atubwira ko nta nyungu abona mu imurikabikorwa, ibigo bya Leta n'amabanki bo bavuga ko bisaba ko ku cyicaro gikuru cyabo aribo babaha uburenganzira bwo kuza kumurika ibyo bakora'.
Habinshuti yavuze ko mu nteko rusange y'abafatanyabikorwa bari gutegura bazatumira ibi bigo byose babibwire ko ari ikibazo kuba batitabira ngo bamurikire Abanyarwanda serivisi batanga.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko ubutaha bazarushaho kunoza uburyo bukoreshwa mu gutumira ku buryo amahoteli, amabanki n'ibigo by'imari bazajya bahaboneka bakamurikira abaturage serivisi batanga.
Mu karere ka Karongi hakorera amahoteli 17 ibigo by'imari birenga 20 n'ibigo bya Leta birimo REG, WASAC Group. Muri aka karere kandi hakorera ibitaro birimo ibya Kibuye, Ibya Mugonero n'ibya Kilinda.