Amashimwe ya Bwiza wizihije isabukuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yishimiye kuba yagize iyi myaka ndetse akaba ari gukabya inzozi z'ibyo yahoze abona bidashoboka.

Ati 'Uyu munsi ndishimye kuko nagize isabukuru ya kimwe cya kane cy'ikinyejana, hari icyo maze kugeraho mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni ibintu narebaga nkabibona nk'ibibambye ariko uyu munsi biri kuba. Ni inzozi zabaye impamo ntabeshye.'

Bwiza avuga ko kubera ukuntu yagiye abona ibitangaza mu gihe yatangiriye umuziki mu buryo bw'umwuga, kuri we ibihe byagiye byihuta cyane mu buryo atakekaga mu buzima bwe. Ati 'Urebye uko natangiye umuziki nta cyizere ntabwo numvaga uyu munsi naba ndi aho ndi. Gusa, Imana nimfasha hari byinshi bizashoboka mu minsi iri imbere.'

Uyu mukobwa avuga ko hari byinshi yizera ko bigiye kuba, kubera ibyo yagezeho abifashijwemo n'Imana. Ati 'Imiziki myinsi iraje, kandi tugiye kurenga imbibi z'u Rwanda ni nayo mpamvu natangiye kuririmba mu ndimi zitari Ikinyarwanda mu ndirimbo zimwe.

Ubwo yizihizaga isabukuru, Bwiza yahawe impano na Onomo Hotel, MTN Rwanda, Visit Rwanda, Akagera Rhino Lodge na Savy Tour. Ibi bigo byamushimiye kuba ari umwe mu bahanzikazi bakora bahozaho kandi bikaba byifuza ko aba umufatanyabikorwa wabyo uhoraho.

Bwiza Emerance ukoresha izina rya 'Bwiza' mu muziki, yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa wujuje imyaka 25 yamuritswe na KIKAC Music Label ahuriyemo na Mico The Best ku wa 17 Nzeri 2021. Bivuze ko ari kwizihiza isabukuru ndetse n'imyaka ine amaze muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Reba Ahazaza, indirimbo Bwiza aheruka gushyira hanze

Amashimwe Bwiza wizihije isabukuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-ya-bwiza-wizihije-isabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)