Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024.

Mu cyumweru gishize nibwo Amb. Gen Patrick Nyamvumba yari yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, asimbura Fatou Harerimana.

Muri Nyakanga 2024, Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Gen Patrick Nyamvumba yujuje ibisabwa bituma yakora izi nshingano neza.

Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Amb. Gen Nyamvumba yaganiriye na Perezida Suluhu
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gen-nyamvumba-yashyikirije-perezida-suluhu-impapuro-zimwemerera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)