Ambasaderi Uwihanganye yasuye Riderman na Bul... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabasuye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mu myiteguro bakoreye kuri Shauku Hub, ahakorera sosiyete ya Maafrica iri kubafasha gutegura iki gitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Kanama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ambasaderi Uwihanganye amaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame ryabereye kuri Sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Yasuye Riderman na Bull Dogg nyuma y'uko ku wa yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] abwira aba baraperi ko nyuma yo kumva album yabo yifuza ko bategura igitaramo cyo kuyimurika.

Icyo gihe yanditse agira ati 'Ibintu Kemozera [Bull Dogg] na Riderman bakoze mwabimenye namwe…Icyumba cy'amategeko pe! Abantu twahoze tubumva kuva kera tubasabe bakore igitaramo cy'iyi 'EP' tubereke urukundo.'

Bull Dogg yavuze ko gutegura ibi birori byari bigamije kumva ibitekerezo by'abantu banyuranye mu rwego rwo kuzanoza neza igitaramo cyabo.

Yavuze ko iki gitaramo ari igisobanuro cy'uko bakuze, kandi umuziki wa Hip Hop wateye imbere utakirangwamo n'umwiryane. Ati "Twarakuze! Kwa kundi bategura igitaramo cya Hip Hop ukumva ngo haraza kuba intambara runaka;

Ndatekereza ko ibyo bitariho ni kugira ngo dusige izina ryiza, duharuye inzira y'abari inyuma yacu, kugira ngo tugaragaze y'uko ibyo nyine bishobora kuvugwa kuri Hip Hop ko ibyo bishobora gukemuka baduhaye umwanya, bakumva n'ibikorwa byacu."

Bull Dogg yavuze ko ubutumwa bakubiyemo mu ndirimbo zigize Album yabo 'Icyumba cy'Amategeko' wumva ko nta hantu batandukanye n'umuco ndetse n'indangagaciro z'abanyarwanda.

Yavuze ko biteguye cyane iki gitaramo 'kandi ntekereza ko bizagenda neza'. Yashimangiye ko kimwe mu byo bazereka abantu, harimo n'uburyo 'Performance' yabo bayiteguye igihe kinini.

Riderman avuga ko iki gitaramo bari kwitegura gukora 'kizaha agaciro Hip Hop' kandi buri wese 'uzaza aze ari mu murongo wa Hip Hop no kwishimira Hip Hop'.

Yashimye inzego za Leta zishyigikiye Hip Hop n'abandi bakomeza kumva umunsi ku munsi ibihangano bya Hip Hop, yashimye kandi abemeye kuzabafasha, abatanze ibitekerezo, abaguze 'Table' n'abandi. Ati "Ibitekerezo byanyu byari ingenzi, kugira ngo ibintu bizagende neza."

Riderman yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora bafatanyije na Sosiyete ya Ma Africa, kandi ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo afite abantu bamushyigikiye b'abaterankunga.

Album yabo 'Icyumba cy'amategeko' iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Hip Hop,' 'Amategeko,' 'Miseke Igoramye,' 'Nkubona Fo,' 'Muba Nigga,' ndetse na 'Bakunda Abapfu.'

Bazahurira ku rubyiniro n'abandi baraperi batumiye barimo Ish Kevin, Tough Gangs, Kenny K Shot, Bruce the First n'abandi.

Amatike y'iki gitaramo ari kubarizwa ku rubuga www.maafrica.rw  ariko kandi usobora kugura unifashishije uburyo bwa Mobile Money: *182*8*1*113355#. Kwinjira ni ibihumbi 10,000 mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 30,000 muri VVIP.

 


Ambasaderi Uwihanganye yasuye Bull Dogg na Riderman ubwo bari mu myiteguro y'igitaramo cyabo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HIP HOP' IRI MU ZIGIZE ALBUM

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145844/ambasaderi-uwihanganye-yasuye-riderman-na-bull-dogg-mu-myiteguro-yigitaramo-cyabo-145844.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)