Amerika yungutse Leta nshya! Ibyaranze uyu mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by'ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y'isi.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Fabrice.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1642: Mu Bwongereza habaye intambara ya mbere yahuje amoko yabarizwaga muri iki gihugu

1775: George III, umwami w'u Bwongereza yatangaje ko intara za Amerika bari barigaruriye zatangiye kwigaragambya

1827: José de La Mar yabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Peru.

1848: Leta ya New Mexico yongewe ku zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

1864: Hasinywe amasezerano ya mbere i Geneve, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare 'Croix Rouge' uvuga kuvura imbabare nta kwita ku nkomoko yazo.

1902: Hatangiye gukorwa imodoka z'ubwoko bwa Cadillac zizwiho kuba ari zimwe mu zihenze cyane.

Cadillac ni iy'uruganda rwa General Motors rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1910 : U Buyapani bwigaruriye Koreya yari ikiri igihugu kimwe.

1914: Mu ntambara ya mbere y'isi yose, u Bubiligi, u Bwongereza n'u Budage byatangiye gukozanyaho.

1926: Bwa mbere muri Afurika y'Epfo havumbuwe zahabu.

1932: BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye isuzuma rya mbere ku ikoreshwa rya televiziyo.

1942: Mu ntambara ya kabiri y'isi yose igihugu cya Brazil cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero ku Budage n'u Butaliyani.

1944: Igihugu cya Canada cyibasiwe n'umutingito ukomeye mu mateka yacyo uzwi nka Queen Charlotte Earthquake wari ku gipimo kiri hagati y'umunani n'icyenda ugendeye ku bipimo bya Richter.

1950: Althea Gibson yabaye umwirabura wa mbere washoboye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y'umukino wa Tennis.

1968: Papa Paul VI yageze mu gihugu cya Colombia mu Mujyi wa Bogota, uru ni rwo rugendo rwa mbere umupapa wa Kiliziya Gatolika yagiriye mu bihugu byo mu Majyepfo y'umugabane w'Amerika bizwi cyane nka Latin America cyangwa se Amérique Latine.

2006: Indege ya kompanyi y'Abarusiya yitwa Pulkovo Aviation Enterprise yakoreye impanuka ikomeye hafi y'umupaka w'u Burusiya, mu Burasirazuba bwa Ukraine ihitana abantu 170.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1984: Lawrence Quaye, umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu gihugu cya Ghana.

1985: Joshua Samuel Fatu, umusifuzi wo muri Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1241: Papa Grégoire IX wavutse mu 1145

1280: Papa Nicolas III

1350: Philippe VI, umwami w'u Bufaransa

1958: Roger Martin du Gard, Umwanditsi w'Umufaransa wahaye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu mwaka wa 1937

1978: Jomo Kenyatta, wayoboye igihugu cya Kenya.

Uyu mugabo yabaye minisitiri w'intebe kuva mu mwaka w'1963 kugera mu 1964, nyuma yabaye Perezida kuigera mu mwaka w'1978 ari nawo yatabarukiyemo. 

Ni umunyabigwi ukomeye mu mateka y'igihugu cya Kenya, aho afite byinshi yitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro birimo za Kaminuza nka Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology, ikibuga mpuzamahanga cy'indege Jomo Kenyatta International Airport, imihanda n'ibibuga by'imipira binyuranye.

Igihugu cya Kenya cyari cyarashyizeho itariki yo kumwibuka ya 20 Ukwakira buri mwaka mu rwego rwo kumuha icyubahiro, nyuma mu mwaka wa 2010 itegeko nshinga ryasimbuje uyu munsi uhinduka uwa Mashujaa (intwari) ari wo munsi wibukwaho intwari muri iki gihugu.

2010: Stjepan Bobek, wabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu cyahoze ari Yugoslavia.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146136/amerika-yungutse-leta-nshya-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-yisi-146136.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)