APR BBC yegukanye Rwanda Cup yihanangirije RE... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa Mbili n'iminota 30 kuri Lycée de Kigali. 

Mbere yuko hakinwa uyu mukino wa nyuma ariko habanje gukinirwa umwanya wa 3 aho ikipe ya Patriots BBC yakuwemo na APR BBC ku manota 91-70 muri 1/2 yacakiranaga na Espoir BBC yakuwemo na REG BBC muri 1/2 ku munota 98-72.

Uyu mukino wo waje kurangira ikipe ya Patriots BBC ariyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Espoir BBC amanota 77-59.

Nyuma y'uyu mukino rwahise rwambikana hagati ya APR BBC na REG BBC imbere y'abakunzi b'umukino wa Basketball dore ko bari banabukereye.

Ikipe ya APR BBC itari ifite umukinnyi wayo Aliou Diarra yatangiye ubona iri hejuru ibifashijwemo na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Axel Mpoyo n'abandi.

Ikipe ya REG BBC nayo yaje kugenda hafi ya APR BBC ubona harimo ikintu cyo guhangana cyane maze igice cya mbere kirangira iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iyoboye n'amanota 54-50.

Mu gace ka gatatu ikipe ya APR BBC yaje noneho ubona irusha cyane REG BBC itari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga. 

Agace ka Kane kaje kurangira REG BBC ikoze amanota 10 gusa mu gihe APR BBC yo yari yakoze amanota 33, ubwo bivuze ko yari iyoboye n'amanota 87 kuri 60.

Agace ka Kane ari nako ka nyuma n'ubundi ntacyahindutse cyane gusa wabonaga REG BBC yashyizemo imbaraga. APR BBC yahise yegukana igikombe itsinze amanota 110-92.

Aya makipe n'ubundi yaherukaga guhurira muri shampiyona mu mukino w'ishiraniro warangiye APR BBC iwegukanye n'amanota 77-75.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryatangiye muri Mata 2024 mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa. 

APR BBC yegukanye igikombe yahise ibona itike kwitabira Imikino ya Zone 5 itanga itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika.


APR BBC yegukanye igikombe yihanangirije REG BBC 









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145775/apr-bbc-yegukanye-rwanda-cup-yihanangirije-reg-bbc-145775.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)