APR FC iraseruka mu mwambaro mushya uriho Vist Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC igiye kuba ikipe ya mbere mu Rwanda y'umupira w'amaguru yambaye umwambaro wanditseho 'Visit Rwanda' mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga.

Iyi myambaro bwa mbere barayiserukana mu mukino bakinamo na Simba SC uyu munsi muri Simba Day kuri Uwanja wa Mkapa yakira abantu ibihumbi 60.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ijambo 'Visit Rwanda' riri bube riri mu gatuza mu gihe Azam yari ihasanzwe bayishyize mu mugongo.

Ubusanzwe Visit Rwanda ikorana n'amakipe y'umupira w'amaguru yo ku Mugabane w'u Burayi arimo Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint Germain.

Amakipe yose yitabirandetse iyi gahunda iri mu marushanwa mpuzamahanga nka BAL muri Basketball, Tour du Rwanda mu magare na Iron Man muri Triathlon.

Uyu munsi APR FC irambara Visit Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iraseruka-mu-mwambaro-mushya-uriho-vist-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)