APR FC mu rugamba rwo gushaka gutsinda Azam FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC  igiye guhura na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w'amajonjora ya mbere ya CAF Champions League, utegerejwe ku itariki ya 24 Kanama 2024 , kuri Stade Amahoro i Kigali. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Dar es Salaam, APR FC ifite akazi gakomeye ko gushaka uko yishyura iki gitego, igatsinda Azam FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.

Mu mukino ubanza, APR FC yagerageje gushaka uburyo bwo gutsinda ariko ikomeza kugira intege nke mu busatirizi, bituma Azam FC ikoresha neza amahirwe yabonye, iyitsinda igitego cyayihesheje intsinzi . Nubwo APR FC iheruka gutsindwa imikino ibiri iheruka, harimo uwo bahuyemo na Police FC na Red Arrows FC, ubona ko ari ikipe igenda igira byinshi ikosora cyane kubijyanye n'ubusatirizi kuko bafite ubwugarizi bukomeye ibi biri no kubafasha kwitegura neza u mukino wo kwishyura.

Azam FC, nayo ifite akazi ko kuza kurinda iki gitego kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro. Iyi kipe izwiho imikinire idakunda kwinjinzwa ibitego byinshi n'ubwo iheruka gutsindwa na Yanga Africans ibitego 4 ariko imaze imikino itatu yikurikiranya idatsindwa hanze ya Tanzania. Iyi ikaba impamvu ikomeye yo gutuma APR FC ikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka ibitego kuko isabwa ibitego birenze 1 Kandi ikirinda kwinjinzwa igitego cyo mu rugo.

Uyu ni umukino abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda n'i Dar es Salaam, biteguye kureba ari benshi , aho APR FC izaba ishaka gukoresha neza amahirwe yo kuba ikinira imbere y'abafana bayo. Iri gushaka uko yakomeza mu kiciro gikurikira cya CAF Champions League.

Uko byagenda kose, ikipe izakomeza muri izi zombi izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu cyiciro gikurikiraho cy'ijonjora , iyi pyramids iheruka gusezerera APR FC muri CAF Champion's League umwaka ushize.

Uyu mukino wa APR FC na Azam FC uzaba ari inshuro ya kabiri aya makipe ahura muri iki cyumweru, ukaba witezweho guhindura byinshi ku rugendo rwa APR FC muri CAF Champions League y'uyu mwaka

Amafoto yaranze umukino wa mbere wabereye muri Tanzania 

Blanco watsindiye Azamu FC kuri penality
Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino wabereye muri Tanzania



Source : https://yegob.rw/apr-fc-mu-rugamba-rwo-gushaka-gutsinda-azam-fc-mu-mukino-wo-kwishyura-wa-caf-champions-league/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)