APR FC yaba yahaye umugisha icyifuzo cya Pitchou #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko APR FC yaba yemeye kurekura umukinnyi wa yo ukina mu kibuga hagati w'Umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou nyuma y'igihe abisaba.

Pitchou yinjiye muri APR FC muri 2023 asinya amasezerano y'imyaka ibiri akaba yari asigaje umwaka umwe.

Ubwo yari ku mpera z'umwaka wa mbere, Pitchou wabonaga atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina yasabye iyi kipe ko yamurekura ariko iramwangagira.

Mu kwitegura umwaka w'imikino wa 2024-25, APR FC yazanye umutoza mushya ukomoka muri Serbia, Darko Nović.

Mu kwitegura Darko yagaragaje ko ashobora kutazakenera uyu murundi ukina mu kibuga hagati bitewe n'abandi bahakina.

Byagaragariye muri CECAFA aho nta mukino n'umwe yakinnye, bagarutse bitegura Simba SC kuri Simba Day yaje no gusigara mu Rwanda kimwe no ku mukino ubanza wa Azam FC nabwo yasigaye mu Rwanda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pitchou uyu mutoza yamubwiye ko azajya akina ku ruhande rw'ibumoso yugarira akaba umusimbura wa Niyomugabo Claude, ibintu Pitchou ntabikozwa aho yavuze ko atazigera ahakina.

Ejo hashize Pitchou akaba atarakoze imyitozo na bagenzi be, amakuru akavuga ko yamaze kumvikana na APR FC kuba impande zombi zatandukana akajya gushakira ahandi.

Pitchou ashobora kuba yamaze gutandukana na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yahaye-umugisha-icyifuzo-cya-pitchou

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)