APR FC yabonye umusimbura wa Niyomugabo Claude #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ibumoso, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC yatangiye imyitozo muri APR FC nk'umusimbura wa Niyomugabo Claude.

APR FC yarekuye abakinnyi benshi bakina mu bwugarizi nka Rwabuhihi Aime Placide, Buregeya Prince, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian gusa basimbujwe babiri gusa Byiringiro Gilbert na Aliou Souane ukomoka muri Senegal.

APR FC yisanze kapiteni wa yo Niyomugabo Claude nta musimbura afite maze umutoza Darko Nović yishakamo ibisubizo ahatwara Nshimirimana Ismaïl Pitchou usanzwe ukina mu kibuga hagati.

Uyu mugabo usanzwe utishimye muri APR FC cyane ko kuva mu mpera z'umwaka w'imikino ushize yasabaga gutandukana na APR FC, noneho aho bamutwariye ku ruhande biba bibi kurushaho, we yifuza gutandukana na APR FC.

Amakuru avuga ko yaba yarabwiye umutoza ko atazigera ahakina ari na yo mpamvu yahisemo kuzana Ishimwe Jean-René.

René mu minsi ishize akaba yari yatangajwe nk'umukinnyi wa Mukura VS ariko Intare FC yari afitiye amasezerano ivuga ko batumvikanye ni ko kumugarura asubira muri Marines FC akaba ari ho yari amaze iminsi akorera imyitozo.

Akaba yaraye agaragaye mu myitozo ya APR FC ubwo iyi kipe yari yasuwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda abasaba kuzasezerera Azam FC yo muri Tanzania muri CAF Champions League.

Ishimwe Jean Rene, wa kabiri mu bicaye uturutse ibumoso yagaragaye mu myitozo ya APR FC
Ishimwe Jean Rene, wa kabiri mu bicaye uturutse ibumoso yagaragaye mu myitozo ya APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabonye-umusimbura-wa-niyomugabo-claude

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)