APR FC yambaye 'Visit Rwanda' yatsindiwe muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Simba SC yakoze ibirori byizihiza Umunsi wayihariwe uzwi nka 'Simba Day'. Muri ibi birori byabereye kuri Uwanja wa Mkapa, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuririmba kw'abahanzi bari barangajwe imbere na Alikiba, kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, abafatanyabikorwa n'ibindi.

Ibi birori byasojwe n'umukino wa Gicuti Simba SC yakinnyemo na APR FC. Ni umukino warangiye iyi kipe yo muri Tanzania itsinze ikipe y'Ingabo z'igihugu ibitego 2-0, gusa yari yanarase penariti ku munota wa 43 aho yatewe na Steve Mukwala igakubita igiiti cy'izamu.

Ibi bitego byatsinzwe na Debola Fernandez ku munota wa 47 ndetse na Edwin Balua ku munota wa 66 kuri kufura nziza yarateye. Â 

Kuri uyu mukino APR FC yari yambaye 'Visit Rwanda' mu rwego rwo kwamamaza u Rwanda nk'uko bimeze kuri Arsenal, FC Bayern Munich na Paris Saint-Germain.

APR FC ikinnye n'iyi kipe yo muri Tanzania mu gihe ifitanye umukino na Azam FC nayo muri iki gihugu mu irushanwa rya CAF Champions League mu ijonjora ry'ibanze.

Ikipe ya APR FC yari yambaye 'Visit Rwanda' 


Edwin Balua agera kufura yavuyemo igitego cya 2 cya Simba SC 

Debola Fernandez yishimira igitego yatsinze 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145571/apr-fc-yambaye-visit-rwanda-yatsindiwe-muri-tanzania-145571.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)