APR FC yasezereye Azam FC ku itara ryo mu Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bibiri ku busa APR FC yatsinze Azam FC bya Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert byafashije Ikipe y'Ingabo z'Igihugu gukomeza mu kindi cyiciro cya Champions League ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

APR FC yari yakiriye Azam FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024.

Wari umukino wo gupfa no gukira kuri APR FC cyane ko yasabwaga kuwutsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 2 kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, ni nyuma y'uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0.

Muri 11 bari babanjemo mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Azam Complex ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, umutoza Darko Nović yari yakoze impinduka 2, Richmond Lamptey na Dushimimana Olivier bavuyemo hinjiramo Taddeo Lwanga na Mugisha Gilbert.

Azam FC ikaba yari ifite abafana batari benshi, akaba ari abafana ba Rayon Sports bari bambaye imyambaro ya yo baje kuyishyigikira.

APR FC yatangiye umukino ubona ishaka igitego hakiri kare, Azam FC yo wabonaga gahunda ari ugutinza umukino kuko yari ifite impamba y'igitego yatsindiye mu rugo.

Ku munota wa 5 Ruboneka Bosco yahinduye umupira ashaka Mamadou Sy ariko wifatirwa n'umunyezamu.

Ku munota wa 17, APR FC yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco, yahise arihana Sy ashyizeho umutwe umupira ufatwa n'umunyezamu mu buryo bworoshye.

Ku munota wa 26, Seidu Dauda Yussif yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mohamed Mustafa arawufata.

Ku munota wa 31 Niyomugabo Claude yahinduye umupira ariko Ruboneka ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y'izamu gato.

Lamine Bah yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 33 ariko umupira ntiwafata ku kirenge neza.

APR FC waboanaga irimo ikina neza, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 45 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira mwiza wari uhinduwe na Niyomugabo Claude. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Azam FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Cheikh Tidiane Sidibe yahaye umwanya Pascal Gaudence Msindo.

Ku munota wa 56 Niyomugabo Claude yagerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko umunyezamu Mustafa arawufata.

Ku munota wa 58, Azam FC yongeye gukora impinduka, James Akaminko yahaye umwanya Ever William Meza Mercado ni nako Franck Tiesse yahaye umwanya Cheickna Ahmadou Diakite.

Ku munota wa 62 Taddeo yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu Mamadou Sy arawuhusha usanga Mugisha Gilbert ahita atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka za mbere Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey.

APR FC yongeye gukora impinduka 2 ku munota wa 74, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma binjiyemo havamo Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ni nako Taddeo Lwanga wagize akabazo k'imvune yahaye umwanya Aliou Souane.

Umukino warangiye ari 2-0 APR FC ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy'ibitego 2-1. APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri yasezereye JKU

11 APR FC yabanje mu kibuga
11 Azam FC yabanje mu kibuga
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Abafana ba APR FC bari babukereye
Mugisha Gilbert yagize umukino mwiza
Pavelh Ndzila nta kazi kenshi yabonye
Nshimiyimana Yunusu yari ahagaze neza mu bwugarizi
Niyigena Clement ahanganye na Blanco
Yunusu mu bwugarizi nta mikino yari afite
Fei Toto yari yabuze aho amenera
Byiringiro Gilbert nta makosa yakoraga
Byiringiro Gilbert nta makosa yakoraga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezereye-azam-fc-ku-itara-ryo-mu-mahoro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)