APR FC yashyize hanze itike y'ibihumbi 900 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yashyize hanze itike y'ibihumbi 900 Frw ku mukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC ku wa Gatandatu.

Ni umukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League APR FC izakiramo Azam kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2024.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yatsinzwe umukino ubanza 1-0 yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, aho hasi ari 1000 Frw, hejuru bikaba 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa 'Executive Seat' ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe 'Executive Box' ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12.

Executive Box ni icyumba cy'abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

Biteganyijwe ko ku wa Kane, mu myitozo ya nyuma izabera kuri Stade Amahoro, ubuyobozi bw'ikipe buzahura n'abafana ku rwego rw'igihugu.

Si ibyo gusa kandi kuko Umuyobozi w'Icyubahiro, Gen. Mubarakh Muganga n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye iyi kipe mu myitozo yabaye ku wa Kabiri, Kabiri tariki 20 Kanama.

APR FC izakira Azam FC ku wa Gatandatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yashyize-hanze-itike-y-ibihumbi-900

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)