Aryoha asubiwemo! Indirimbo 10 zazamuye mu bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere igitaramo nk'iki cyari kibayeho! Ariko kandi cyasize umukoro ku bahanzi bakiri bato bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Hip Hop, kuko beretswe ko hakenewe ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere iyi njyana no gushimisha abakunzi babo.

Ni igitaramo aba baraperi bari bamaze amezi abiri bitegura, ndetse mu rwego rwo gushyigikirana bahuje imbaraga n'abahanzi bari bakiri bato, bagaragaza ko igihe cyari iki. Bahuriye ku rubyiniro na Ish Kevin, Bushali, B-Threy, Kenny K Shot, itsinda rya Tuff Gang, Kivumbi King n'abandi.

Ni igitaramo cyabereyemo ibintu byinshi byatumye abarimo ibyamamare n'abandi biganjemo urubyiruko bishima mu buryo bukomeye. Cyabaye hashimirwa abarimo Mahoniboni wateje imbere iyi njyana ya Hip Hop kuva mu 1998, kuzamura.

Cyanahuje kandi ibisekuru byombi muri uyu muziki wa Hip Hop. Kuri iyi nshuro, InyaRwanda igiye kugaruka mu buryo burambuye ku ndirimbo 10 zakunzwe muri iki gitaramo.


1.Holo ya Riderman

Bisa n'aho ari indirimbo idasanzwe kuri uyu muraperi umaze imyaka irenga 19 ari mu muziki. Ni imwe mu ndirimbo ze atera akikirizwa, kuko amagambo ayigize buri mufana yayamize.

Riderman yaririmbye muri iki gitaramo mu bice bibiri. Yabanje gufatanya na Bull Dogg ku rubyiniro ariko nyuma aza kugaruka ku rubyiniro ari wenyine.

Ku rutonde rw'indirimbo yari yahisemo, yanaririmbye indirimbo 'Holo'. Mu gitaramo hagati, yafashe akanya gato ubundi abantu bafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo.

Ni imwe mu ndirimbo z'uyu muraperi zatumye yigwizaho igikundiro cy'abafana, cyane cyane mbere na nyuma y'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOLO' YA RIDERMAN

"> Â 

2.Up Up ya Bruce the 1st

Bisa n'aho ari kimwe mu bitaramo binini uyu muraperi umaze imyaka itanu mu muziki yaririmbyemo. Kandi, nawe yabyumvikanishije neza mu kiganiro n'itangazamakuru, kuko yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba bakuru be mu muziki bamutekerejeho.

Yavuze ko bigaragaza ubufatanye, ariko kandi nawe byatumye abasha gutaramira ibihumbi by'abantu. Ku rutonde rw'indirimbo, Bruce the 1st yatanze umusogongero w'indirimbo ze ziri kuri Extended Play (EP) ye nshya.

Ariko kandi yibuka no kuririmba indirimbo ye yise 'UP UP'. Iyi ndirimbo yatumye Bruce ava ku rubyiniro akomerwa amashyi, ni mu gihe yayishyize hanze ku wa 27 Mutarama 2023.

Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 433, ni mu gihe amashusho yakozwe na Eazy Cuts, ashyigikiwe n'abarimo Oskar Oscados na Taher Visuals

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UP UP' YA BRUCE THE 1ST

">


3.Umuhungu wa muzika ya Fireman

Nawe ushobora kuba wibuka neza iyi ndirimbo bigendanye n'ubutumwa buyigize. Iri mu ndirimbo nziza zimaze imyaka Icyenda zigiye hanze.

Ni indirimbo Fireman yakoranye n'umuhanzi Bruce Melodie. Bakorana iyi ndirimbo, bombi bari bakomeye muri iyi myaka, ariko kandi yabaye indirimbo yaciye inzira ya Bruce Melodie, kuko muri kiriya gihe ari bwo yinjiraga mu muziki.

Yakunzwe ahanini biturutse ku butumwa buyigize, aho Fireman aririmba yumvikanisha ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye, byatumye aho aririmba hose abantu bamukora amashyi.

Ubwo yari mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, Fireman yakozwe ku mutima n'uburyo iyi ndirimbo abantu bayikunze, bituma adashaka kuva ku rubyiniro.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUHUNGU WA MUZIKA' YA BRUCE MELODIE NA FIREMAN

">


4.Kandagira abanzi ya Green P

Cyabaye igitaramo kidasanzwe kuri Green-P! Kuko yari amaze igihe kinini atumvikana mu mitwe y'abanyarwanda bijyanye no kubataramira.

Uyu muraperi yabaye igihe kinini mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, akorerayo ibitaramo binyuranye n'ibitaramo.

Ariko kandi mu ndirimbo ze zakunzwe 'Kandagira abanzi' yabaye nk'icyita-rusange, kuko ayitera akikirizwa.

Ku rubyiniro, yabisikanye n'umuraperi P-Fla, maze yinjirira muri iyi ndirimbo yongera kwigwizaho abakunzi.

Muri iki gitaramo, Green-P yaririmbaga amaze nk'uwimara urukumbuzi, kuko hari hashize igihe adataramira abakunzi be. 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KANDAGIRA ABANZI' YA GREEN-P

">


5.Nk'umusaza ya Bull Dogg

Yabaye indirimbo ikomeye mu rugendo rw'umuziki wa Bull Dogg, ku buryo rimwe na rimwe ajya agorwa n'uko buri gitaramo cyose aririmbyemo ayisabwa.

Ahanini bituruka ku kuba ari indirimbo nziza irimo amagambo meza, atuma buri wese ayumvise ayiyumvamo. Ni nabyo byatumye, ubwo Bull Dogg yaririmbaga muri iki gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' yari yashyize ku rutonde. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 10 Ukwakira 2014.

Bull Dogg amaze imyaka irenga 15 mu muziki, ndetse aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye nshya yise 'Impeshyi 15'. 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NK'UMUSAZA' YA BULL DOGG

">


6.Wait ya Kivumbi

Iyi ndirimbo yihariye intangiriro z'uyu mwaka, kuko yagiye hanze ku wa 15 Mutarama 2024. Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 5.

Kivumbi ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ushingiye ku bari batangajwe mbere. Amakuru avuga ko yaganiriye na Bull Dogg na Riderman, abasaba ko nawe ahabwa umwanya mu gushyigikira injyana ya Hip Hop.

Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye, ku buryo byinshi mu bitaramo Kivumbi yaririmbyemo muri BK Arena n'ahandi, yarayifashishije.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAIT' YA KIVUMBI

">


7. Itangishaka ya Fireman

Iri mu ndirimbo nziza, Fireman yakoranye n'undi muhanzi igatanga umusanzu. Iyi yayikoranye n'umuhanzi King James ufatwa nk'umwami w'imitoma.

Yarakunzwe ahanini kuva ku wa 10 Gashyantare 2014 yajya hanze. Bituma mu bitaramo byinshi, Fireman aririmbamo ayishyira ku rutonde rw'izo yateguye.

Mu gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko', Fireman yagaragaje ko yahisemo iyi ndirimbo kubera ko yamubereye idarapo ry'umuziki we.

Ni indirimbo avuga ko yahinduye amateka mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yayikoranye n'umuhanzi bakuranye igihe kinini. 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ITANGISHAKA' YA FIREMAN NA KING JAMES

">

8.Amaganya ya Tuff Gang

Aba Tuff bongeye kugira ibihe byiza! Ni indirimbo ishushanya neza urugendo n'imbaraga z'itsinda Tuff Gang, kandi yatumye bombi abantu babahozaho ijisho.

Yabaye indirimbo yavuganiye benshi, ahanini bitewe n'amagambo n'ubutumwa aba bombi baririmbye. Igaragaramo amasura y'abagize iri tsinda, uretse Jay Polly witabye Imana.

Iyi ndirimbo yatumye, Fireman, P-Fla, Green-P na Bull Dogg batangaza ko Album bahuriyeho nshya, igomba gusohoka vuba muri uyu mwaka.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAGANYA' YA TUFF GANG

">


9. Umusaza P-Fla

Ni imwe mu ndirimbo za P-Fla yivugamo ibyiza gusa. Aririmba asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki, kwemeza ko ariwe baba bakeneye ko abataramira.

Yabaye nk'indirimbo yo kuvuga ko ariwe muraperi abantu bose bakeneye. Iki gitaramo yakiririmbyemo, nyuma y'igihe cyari igihe akoreye ibitaramo i Dubai.

Ni kimwe mu bitaramo byagutse kandi uyu mugabo yaririmbyemo, kuko nawe yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo byagutse nk'ibi. Hari aho aririmba agira ati 'Ni inde mushaka? Umusaza P-Fla.' 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUSAZA' Y'UMURAPER P-FLA

">

10.Nituebue ya Bushali na B Threy

'Nituebue' yabaye indirimbo yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye guha ikaze injyana ya 'Kinyatrap' yazanwe n'abasore babarizwaga muri Green Ferry Music.

Iri kuri Album ya kabiri ya Bushali yise 'Ku Gasima'. Igaragaramo abarimo B-Threy, umuraperi bakoranye igihe kinini, kandi bafitanye ubushuti bw'igihe kirekire ndetse na Slum Drip.

Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 918. Ndetse byinshi mu bitaramo Bushali, aririmbamo ntiyibagirwa gutegura iyi ndirimbo.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NITUEBUE' YA BUSHALI NA B-THREY NA SLUM DRIP

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146344/aryoha-asubiwemo-indirimbo-10-zazamuye-mu-bicu-abakunzi-ba-hip-hop-mu-cyumba-cyamategeko-146344.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)