Azam FC yageneye impano Perezida Kagame -AMAF... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Azam FC yahaye Perezida Kagame iyi mpano kuri uyu wa Gatandatu mu birori by'Umunsi mukuru wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk'Umunsi w'Igikundiro [Rayon Day] biri kubera i Nyamirambo muri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo Azam FC yari ihawe umwanya ngo yerekane abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, Umuvugizi wayo Hasheem Ibwe yavuze ko bakunda Perezida Kagame bitewe n'imiyoborere myiza ndetse n'umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Tanzania. 

Yahise avuga ko hari impano bamugeneye bitewe n'ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo, maze umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ahita ashyikiriza umwambaro w'iyi kipe umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli wanditseho P Kagame mu mugongo.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda akunze gushimirwa na benshi bitewe n'ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo dore ko no mu minsi yashize na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yamushimiye avuga ko n'abandi bakwiriye kumufataho icyitegererezo.

Ikipe ya Azam FC iri bukine umukino wa gicuti na Rayon Sports ndetse ni nawo mukino urasoza ibirori by'Umunsi w'Igikundiro wa 2024.


Umuyobozi wa Azam FC ubwo yashyikirizaga umuyobozi wa Rayon Sports impano bageneye Perezida Kagame 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145569/azam-fc-yageneye-impano-perezida-kagame-amafoto-145569.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)