Babana mu byiza n'ibibi- Perezida Nyusi ku bucuti RDF ifitanye n'abaturage b'i Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarangamutima Perezida Nyusi yagaragaje ubwo yari asoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga i Kigali, aho yari yitabiriye Umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Mu 2021 nibwo Ingabo z'u Rwanda zagiye gufasha iza Mozambique kurwanya umutwe w'iterabwoba wa Ansar al Sunnah, wari warigabije ibice by'Intara ya Cabo Delgado, ukica abantu ubaciye imitwe, ku buryo ahenshi hari harabaye amatongo, abaturage barahimutse.

Mu minsi ishize Minisitiri w'Ingabo muri Mozambique, Cristovao Chuma, yatangaje ko Al Sunnah iri gutsindwa uruhenu, RDF ibigizemo uruhare hafi ya rwose.

Abaturage batangiye kugaruka, ndetse RDF mu bunyamwuga bwayo ubu yatangiye no gufasha abaturage mu mibereho myiza, ibavura indwara zimwe zananiranye n'ibindi.

Niyo mpamvu Perezida Nyusi yavuze ko uko kwishimirwa kwa RDF bikozwe n'ab'i Cabo Delgado 'biterwa n'uko Ingabo z'u Rwanda zimarana umwanya munini n'abo baturage.'

Ati 'Babana mu bihe bibi n'ibyiza. Ibyo bituma basangira amakuru menshi cyane kandi y'ingenzi. Ubona ko impande zombi ziziranye ndetse abaturage bizera cyane Ingabo z'u Rwanda. Ni ibintu byiza. Ni ubufatanye busobanuye ikintu kinini.'

Nyuma y'uko ubumwa bw'ingabo zo mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo muri Cabo Delgado buzwi nka SAMIM burangiye muri Nyakanga 2024, Perezida Nyusi yavuze ko byabaye ngombwa ko Ingabo z'u Rwanda zongererwa ubushobozi haba mu buryo bw'imibare no mu byo zikenera ngo zikore akazi kazo neza.

Ati 'Ikindi ni uko n'Ingabo za Mozambique zari zikeneye gukomeza gkubakirwa ubushobozi. Hano mu Rwanda twasangiye ibitekerezo n'abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango, baba abo muri Afurika no hanze yayo kugira ngo dukomeze kongera ubwo bufatanye.'

Perezida Nyusi yavuze ko impamvu yaje gushyigikira mugenzi we w'u Rwanda ari uko u Rwanda n'igihugu cye ari inshuti z'akadasohoka 'kandi inshuti zisangira akabisi n'agahiye.'

Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba uwo muhango waritabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma barenga 20, ibyo bisobanuye uburyo u Rwanda rwubashywe ariko bikajyana n'iterambere ryarwo n'ubupfura bw'Abanyarwanda.

Ati 'Abanyarwanda ntabwo bahejwe muri gahunda y'iterambere ry'igihugu. Nawe reba Stade Amahoro yuzuye igakuba ubushobozi bwayo hafi kabiri, urebe n'uburyo Abanyarwanda bategereje kuva ku munota wa mbere w'ibirori kugeza bisojwe ubona ko ibirori byari ibyabo kurusha undi wese.'

Wa mugani wa Perezida Nyusi abaturage ba Mozambique n'Ingabo z'u Rwanda babana mu bihe bibi n'ibyiza
Umutekano muri Cabo Delgado waragarutse, bigizwemo uruhare n'Ingabo z'u Rwanda
Uretse kubunamuraho ibyihebe byabacaga imitwe, Ingabo na Polisi by'u Rwanda binagira uruhare mu buvuzi bw'abaturage bo muri Mozambique
Ingabo z'u Rwanda zabaye inshuti zikomeye n'abaturage bo muri Mozambique



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babana-mu-byiza-n-ibibi-intandaro-y-ubucuti-bwa-rdf-n-ab-i-cabo-delgado-mu-213301

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)