Bahavu yasubukuye ibirori byo gutanga impamya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore wamamaye cyane muri filime City Maid nka 'Diane', ariko muri iki gihe akaba ahanzwe amaso muri filime 'Impanga', amaze igihe ashyize imbere gufasha urubyiruko n'abandi bafasha kwinjira muri Cinema gukabya inzozi zabo.

Ni urugendo yatangiye, aho ahuriza hamwe ababyifuza bakiga gukina filime, kuziyobora, kuzandika n'ibindi byose nkenewe kugirango umuntu avemo utanga umusaruro ku rugendo rwa Cinema mu Rwanda.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagomba kuba muri Kamena uyu mwaka, ariko bisubikwe kubera impamvu zarimo kubinoza neza kugirango bizagenda neza.

Kuri iyi nshuro yavuze ko bizaba ku wa 27 Nzeri 2024, guhera saa kumi z'amanywa kugeza saa tatu z'ijoro, kandi bizarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi, no kwerekana filime.

Bahavu yabwiye InyaRwanda, ko binyuze muri sosiyete ya BahAfrica yashinze afatanyije n'umugabo we Ndayirukiye Fleury yahaye ubumenyi abantu 196 barimo abakobwa n'abagore 184. 

Ati 'Twahisemo kuzabaha impamyabumenyi mu ruhame kubera ko basoje kwiga, ari nayo mpamvu twatekereje gutegura ibi birori, aho twatumiye abantu batandukanye, ibigo, abasitari basanzwe bakora filime, itangazamakuru, n'abandi kugirango bariya basoje tubamurikire sosiyete.'

Yavuze ko nyuma y'uko bari 196 basoje amasomo, bamwe muri bo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kuko hari abatangiye gukora filime zabo bwite.

Avuga kandi ko filime y'umunyeshuri izahiga abandi izahabwa igihembo. Ati 'Tuzareba abakoze filime nziza, hanyuma dutange ibihembo kuri bo. Nyuma yo kubigisha, tunabereke ko kuba umusitari cyangwa se kumenyekana muri cinema bitakubuza gukomeza kubaho ubuzima busanzwe. Ikindi, ni uko tuzatumira abakinnyi ba filime bakomeye baganirize bariya bazaba basoje amasomo yabo.'

Bahavu anavuga ko muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi, hazaba no kwerekana filime yatunganyijwe na BahAfrica Entertainment 'mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byo twakoze ndetse n'ibyo duteganya gukora mu gihe kiri imbere'.

Avuga ko yahisemo aba banyeshuri ashingiye cyane ku kwigisha 'abafite inyota yo kwinjira muri Cinema' ariko kandi yabikoze mu rwego 'rwo gutanga umusanzu we kuri filime Nyarwanda'.

Bahavu avuga ko mu gihe cy'amezi atandatu ashize atanga amasomo ashamikiye kuri Sinema, yabonye ko mu Rwanda hari impano zikomeye, kandi abagiye bagaragaza ubumenyi bwisumbuyeho yagiye abaha umwanya bakina muri filime zitandukanye zirimo nka 'Impanga', 'Isi Dutuye' n'izindi.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo byashyizwe tariki 27 Nzeri 2024


Bamwe mu banyeshuri binjiye muri Cinema babifashijwemo na Bahavu batangiye kwikorera filime z'abo bwite

Bahavu avuga ko yagiye ahitamo abanyeshuri ashingiye cyane cyane ku bashaka kuzavamo abakinnyi ba filime


Mu birori byo gutanga ibi bihembo, hazahembwa filime y'umunyeshuri yahize izindi

Bahavu avuga ko hari bamwe mu banyeshuri yifashishije muri filime ze zirimo 'Impanga' Â 


KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'MY FATHER' IRI MU ZITUNGANWA NA BAHAVU

">

KANDA HANO UREBE FILIME 'ISI DUTUYE' IRI MU ZIKINAMO ABAKINNYI BATOJWE NA BAHAVU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146425/bahavu-yasubukuye-ibirori-byo-gutanga-impamyabumenyi-ku-barenga-190-yinjije-muri-cinema-146425.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)