Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w'amahore n'amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuganura ntibivuze kwishimira no gusangira umusaruro w'ibiribwa n'ibinyobwa gusa.

Umuganura ni n'ikimenyetso cy'ubusabane, kwifurizanya amahoro, no gusigasira ubumwe bwacu, duharanira kongera ibyiza mu bindi.

Umuganura w'uyu mwaka wa 2024 wo uje ushimangira umunezero w'Abanyarwanda, kuko usanze tukiri mu birori byo kwishimira amahitamo meza, nyuma yo guhamya igihango dufitanye na Perezida Paul Kagame, twongeye gusaba ngo akomeze aturangaze imbere mu cyerekezo kiduha agaciro.

Ibyo kwishimira ni byinshi, ariko ikiruta byose ni amahoro n'umutekano, kuko aribyo shingiro ry'uburumbuke muri byose.

Ni muri urwo rwego, mu midugudu hirya no hino mu Rwanda, abaturage basangira amata, amarwa n'umutsima, bakesha politiki ishyize imbere umurimo, ubufatanye n'imibarine myiza hagati y'Abanyarwanda.

Mu bihugu binyuranye kandi hari Abanyarwanda bahuriye mu birori byo kwifatanya n'abari mu gihugu, bagaragaza ko bagikomeye kuri gakondo n'umuco nyarwanda. Nta cyiza nko kugira igihugu kigukunda, nawe ukagihesha ishema aho uri hose.

Uyu muganura usanze ariko hakiri Abanyarwanda bakifuza kutuvutsa ibi byiza. Abo ni abajenosideri n'ibigarasha, bihora biterwa ipfunwe na buri ntambwe yacu igana imbere. Kuri bo umuganura ukwiye gusimburwa n'intugunda, amarira n'imiborogo. Ibyo ni inzozi zabo ku Rwanda, ariko batazigera bakabya.HARABAYE NTIHAKABE!

Abo ni nka Ingabire Victoire na FDU/FDLR ye, rwa rubyaro rw'abahekuye uRwanda rwo muri Jambo asbl, ba Paul Rusesabagina, ba Kayumba Nyamwasa n'abo basigaranye muri cya gipampara ngo RNC , ba Dr Charles Kambanda, David Himbara, Théogène Rudasingwa, Nahimana Thomas n'izindi ndindagire, ba mpemuke ndamuke, abagaragu ba mpatsibihugu.

Abo bavandimwe barabunza akarago aho banzwe, kandi uRwanda ruhora rubategeye yombi, ngo baze basangire n'abandi amata y'iterambere, umusaruro w' ubumwe n'ubwiyunge.

Babaye intumva. Inabi n'umwiryane byabagize imbata, bahitamo kwangara, kugambana, amaherezo yabo akazaba kugwa igihugu igicuri.

Birababaje ariko. Ni agahinda kubona nyuma y'imyaka 30 bingingirwa kuva ibuzimu kakajya ibuntu, hari abahisemo kwimika igisebo, gusahura no gusabiriza, kandi iwabo bejeje.

Birumvikana ko mu Rwanda umusaruro utaragera ku kigero twifuzwa, ari nayo mpamvu umuganura utubera n'umwanya wo gufata ingamba, ahakiri hasi tukahazamura.

Ikindi, baca umugani ngo' aho umwaga utari urukwavu rwisasira batanu'. Ibihari uko byaba bingana kose, tubisangira mu mahoro, kurusha bya bindi abagome bita byinshi kandi ari iby'abandi, ndetse bakabirya babitamo amarira.

Umuganura mwiza ku Banyarwanda twese, yemwe namwe abakiraraguza, mukwiza amagambo iw'abandi, nimuve ku izima, muze dusangire AMAHORE N'AMAHORO.

Muhumure rwose ntawe uzabannyega ngo mwaratinze, kuko ubugabo butisubiraho nibwo bubi, kuko bubyara ububwa.

The post Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w'amahore n'amahoro appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/banyarwanda-aho-muri-hose-nimuze-dusangire-umuganura-wamahore-namahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=banyarwanda-aho-muri-hose-nimuze-dusangire-umuganura-wamahore-namahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)