Bikwiriye guhagarikwa – Dr Uwicyeza uyobora RGB ku banyamakuru bica umwuga nkana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Dr Uwicyeza yanyujije kuri X asubiza ku bundi bwagaragaragamo amashusho y'umwana wabazwaga ibibazo bitandukanye bijyanye n'imyidagaduro.

Uwo mwana w'umukobwa bigaragara ko ari muto yari mu mashusho yafatiwe ku muyoboro wa YouTube wa Isimbi TV aganira n'Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin uwukoraho.

Ni ku ngingo yagarukaga ku rukundo rwa bamwe mu bo mu myidagaruro barimo Nyambo na Titi Brown bakunze kugaragara nk'abakundana ariko bo ubwabo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe ibizwi nka 'bestie'

Munyengabe yabajije uwo mwana icyo abitekerezaho bigera n'aho amubaza niba na we yakwemera inshuti y'umuhungu (bestie) nka bimwe bya Titi Brown na Nyambo, umwana asubiza ko bidashoboka.

Icyo kiganiro cyazamuye amarangamutima ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane X, bagaragaza ko ibyakozwe ari ibyaha ndetse ko n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwagakwiriye kubikurikirana.

Uwitwa Incakura ati 'Ese ko wagira ngo RIB na yo ikorera ku jisho, ubu ni gute itabona ko ubutumwa nk'ubu bukoreshwa abana bataruzuza imyaka y'ubukure budakwiriye. YouTube ikomeje kwambura ubwana abana bakiri bato!!'

Dr Uwicyeza yahise asubiza ubutumwa bwa Incakura, agaragaza ko bibangamye ndetse yibaza niba ababyeyi b'umwana wagaragaraga mu mashusho batanze uruhushya ngo ayo mashusho ashyirwe hanze.

Ati 'Uyu 'munyamakuru' se kuki ari kubaza ibi bintu umwana? Uku gukoresha abana hagamijwe ko ibyo bashyira ku mbuga zabo bikundwa ndetse bikanarebwa bigomba guhagarikwa.'

Ubwo butubwa bwa Dr Uwicyeza bwavuzweho kandi n'uwitwa Denyse Twagira washimiraga uyu muyobozi, akagaragaza ko icyo kibazo gifitwe n'abandi benshi bafite imiyoboro ya YouTube 'babaza abana ibibazo bidafututse, umuntu akibaza uburyo iyo myitwarire idakurikiranwa.'

Ati 'Nishimiye ko mubizi. Ni ikibazo kigomba gukurikiranwa mu maguru mashya kuko kurengera umwana no gushyiraho imirongo ntarengwa ari ingenzi mu kurengera abana bacu.'

Aha ni na ho Dr Uwicyeza yavuze ko muri rusange abanyamakuru benshi bakora kinyamwuga mu kubahiriza amategeko awugenga nko kurengera abana, ariko avuga ko ikibazo gisigariye 'ku bakorera kuri internet bakeneye kwitabwaho by'umwihariko.'

IGIHE yamenye ko RGB iri gutegura gahunda yihariye yo kwita ku Itangazamakuru mu guhangana n'ibibazo biririmo by'umwihariko ibyo kudakora kinyamwuga, ndetse mu minsi ya vuba izatangazwa.

Amashusho ari kuri Youtube y'icyo kiganiro, bigaragara ko uwo mwana yari kumwe n'umubyeyi we, baganira ku buzima n'ibihe bigoye uyu mubyeyi yanyuzemo ngo yibaruke.

Iteka rya Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ryo ku wa 22 Mutarama 2024 ryerekeye inama mpuzabikorwa y'indangamuntu koranabuhanga, rigaruka ku nshingano zikomeye z'abakoresha imbuga nkoranyamaga mu kurinda umwana.

Rigaragaza ko abo bagomba kugira uruhare mu kubungabunga no kurinda umutekano w'abana ku ikoranabuhanga binyuze mu kwigenzura.

Rivuga ko by'umwihariko bagomba kwirinda guhanga no gutangaza amashusho agaragaza abana bakina filime bafitemo inshingano zitajyanye n'imyaka yabo, nk'iz'urukozasoni cyangwa ziganisha ku bikorwa by'ubusambanyi, urwango, ibiteye ubwoba, ihohotera, ibiyobyabwenge, imvugo ishotorana cyangwa yubahuka, n'ibindi.

Bagomba kandi kwirinda guhanga no gutangaza amafoto cyangwa amashusho y'abana hagamijwe imyidagaduro cyangwa ubucuruzi nta burenganzira yabiherewe n'ufite ububasha bwa kibyeyi kuri uwo mwana hakurikijwe amategeko abigenga.

This is very disturbing. Uyu mwana ababyeyi batanze uruhushya rwo gushyira amashusho ye hanze? Uyu 'munyamakuru' se kuki ari kubaza ibi bintu umwana? Exploitation of children for likes and views needs to be stopped! https://t.co/UqJoloPEeL

â€" Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

Many in the media sector are professional and generally adhere to the regulations on child protection. It's these online content providers that seem to need special attention. https://t.co/v2xtujB216

â€" Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

@RwandaICT has a robust Child online protection policy and it has been followed by Ministerial Regulation specifically prohibiting this conduct, this is in addition to the law regulating media and the law on the protection of the child. The legal and policy framework is clear

â€" Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

It needs to be determined if Isimbi TV is violating the law and measures should be taken to prevent this from reoccurring. Im glad to see most people are rightfully shocked by this. #ProtectKids

â€" Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abica umwuga w'Itangazamakuru nkana bakwiriye kwitabwaho by'umwihariko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bikwiriye-guhagarikwa-dr-uwicyeza-uyobora-rgb-ku-banyamakuru-bica-umwuga-nkana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)