Bishop Rugagi yasobanuye ishingiro ryo gufunga insengero zitujuje ibisabwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rufatanyije n'izindi nzego z'ibanze rwakoze igenzura ry'insengero ndetse rwafunze 7709 kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza gusengerwamo.

Byakiriwe bitandukanye kuko bamwe bavuga ko batemeranya n'uburyo izi nsengero zifungwamo basaba ko hakwiye gukorwa ubugenzuzi buhagije.

Mu kiganiro na Iyobokamana, Dr. Rugagi agaruka ku ngingo y'abatemera ifungwa ry'insengero.

Ati 'Uburenganzira bwa muntu ntibumwemerera kuba mu mwanda cyangwa kuba ahantu hatari umutekano uhagije ku buryo nk'urugero habaye ikibazo umuriro ugatwika urusengero, abantu bakaba bahiramo cyangwa inkuba zigakubita abantu ku bwo kuba mu rusengero rutagira umurindankuba.'

Yakomeje ati 'Amapave na Parking, ubwiherero, umurindankuba, ibifata amajwi, amashuri y'abashumba ntaho rwose bihuriye n'akarengane k'Itorero, uwabitekereza gutyo byaba ari impamvu zo kudasobanukirwa neza ibintu uko bimeze.'

Dr Rugagi kandi yaboneyeho gusobanura ko urusengero rwa mbere ari umutima w'umuntu, bivuze ko gufunga inyubako y'urusengero bitavuze gufunga umutima w'umuntu bityo ko bitamubuza gukomeza gusenga no kubana n'Imana.

Yasabye Abakirisitu kumvira no kubahiriza amategeko ya Leta ndetse agira inama bagenzi be b'Abapisiteri kugerageza kuzuza ibyo basabwa bakabona kongera gufungurirwa.

Ati''Ntabwo nyobewe ko nta muntu wafunga urusengero rw'Imana ahubwo hafungwa inyubako kuko urusengero rwa mbere ari umuntu bityo rero nk'abashumba bashumbye amatorero dukwiye kuzuza icyo ubuyobozi bwite bwa Leta busaba.',




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishop-rugagi-yasobanuye-ishingiro-ryo-gufunga-insengero-zitujuje-ibisabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)