BK Group yanyuzwe n'iterambere ry'ibikorwa yateye inkunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yasuye bimwe mu bikorwa byatewe inkunga na BK Foundation, agaragarizwa aho bigeze ndetse n'uko iki kigo cyafashije mu rugendo rw'Iterambere rwabyo.

Bimwe mu byasuwe harimo Afia Pharma ya Biganza Papy wiyemeje gukora ishoramari ririmo na Farumasi icuruza imiti kuri internet.

Uyu ni umwe mu bahembwe na BK Urumuri Initiative mu 2022 aho yemerewe inguzanyo ya miliyoni 3.5 Frw nta nyungu ndetse agahabwa n'amahugurwa ku mikoreshereze y'amafaranga.

Yagaragaje ko ibyo byagize uruhare rukomeye mu iterambere rye uyu munsi kandi ko bishimira guherekezwa na BK Foundation.

Yagize ati 'Afia Pharma ni ahantu ushobora kugura umuti kuri internet tukawukugezaho ku giciro gito. Twagiye muri gahunda ya BK Urumuri Initiative, baduhaye inguzanyo idatangirwa inyungu ndetse baduha n'amasomo ku bintu bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga.'

Biganza yagaragaje ko mu rugendo rwe yifuza kwagura ibikorwa bye bikava ku gukorera mu Rwanda gusa ahubwo akabigeza no mu mahanga mu bihugu nka Uganda, RDC n'u Burundi.

Undi wasuwe ni Uwera Adelphine ufite ikigo cya 'Byose ni Bamboo' gikora ibikoresho byo mu rugo, birimo intebe, imitako n'ibindi bitandukanye mu migano.

Yagaragaje ko yahereye ku bakozi batatu ariko kuri ubu akaba ashobora gukoresha abantu 20 kandi ko ibikorwa bye bigenda byaguka bigizwemo uruhare n'inkunga yatewe na BK Foundation binyuze muri gahunda y'Inkomoko.

Ati 'Mu 2021 nabashije gutsindira miliyoni 2 Frw nk'inguzanyo, tuyifashisha muri gahunda zacu za buri munsi. Twifuzaga kwagura ibyo dukora kandi twabigezeho ndetse tunahugura abandi bakobwa benshi aho kuri ubu tumaze guhugura 28 barimo abahungu umunani.'

Uwera yavuze ko hari aho yavuye kuko batangiriye ku bikoresho by'abandi ariko kuri ubu akaba afite aho akorera n'imashini ze akoresha ndetse n'imigano bashobora gusarura.

Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza, na we uri mu basuwe yashimye uko BK Group ibafasha muri gahunda yo kubakira ubushobozi abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye muri gahunda yabo y'amarushanwa y'ibiganiro mpaka ndetse no kugira ubumenyi ku birebana n'imicungire y'amafaranga.

Yagaragaje ko ubufasha bahawe bwatumye iyo gahunda igera kuri benshi ndetse kuri ubu hari abanyeshuri barenga 500 bari mu mwiherero wiswe 'Dreamer Camp'

Jean Philippe Prosper yashimye ko ibikorwa BK Foundation yateye inkunga bigenda byaguka ndetse asaba urubyiruko rw'abanyeshuri ruri guhatana mu marushanwa ya iDebate kugira intego no kurangwa n'ikinyabupfura mu gutegura ahazaza harwo heza.

Ku ruhande rw' Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje ko bishimiye kubona imwe mu mishinga batera inkunga igenda yaguka.

Ati 'Niba umuntu akubwira ko yatangiriye ku bakozi babiri akaba ageze kuri 20 bikwereka ishusho y'ibyo ukora kandi binakwereka ko ibyo uteganya gukora mu yindi mishinga ko ugomba gushyira impere gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bato.'

BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper yishimiye uko ibikorwa batera inkunga byaguka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje ko bishimiye kubona imwe mu mishinga batera inkunga igenda yaguka.
Keza Ketsia yashimye uburyo BK Group ibana nabo mu gutanga ubumenyi burebana no gucunga imari ku banyeshuri
Biganza Pappy wa Afia Group agaragaza aho yifuza kugera n'uo yishimira guherekezwa na BK
Abanyeshuri barenga 500 bari mu mwiherero wateguwe na iDebate Rwanda
BK Group yiyemeje gukomeza gushyigikira abashoramari bato
Nyuma yo kugaragaza aho Afia Pharma yifuza kugera, hafashwe ifoto y'urwibutso
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje bishimira kubona ibikorwa bateye inkunga byaguka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-yanyuzwe-n-iterambere-ry-ibikorwa-yateye-inkunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)