Boukuru yahishuye uko Imbuto Foundation yatum... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, ubwo yamukiraga itangazamakuru Album ye iriho indirimbo 10 nka: 'Ndakubona', 'Gikundiro' yitiriye Album, 'Umwana iyi nganzo', 'Ntacyo Mbaye', 'Wintoteza', 'Umwali', 'Ndagukunda', 'Whew!', 'Gukura', 'Experience' ndetse na 'Nishimira' nk'inyongezo (Bonus Track).

Uyu mukobwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri Album ye yihariye, kandi atazanditse mu gihe kimwe, kuko ari ibitekerezo yagiye agira cyane cyane guhera muri Nzeri 2023. Ati "Icyo gihe nibwo natekereje ko buri ndirimbo yakorwa na Michael Makembe kubera ko ariwe Producer wa mbere twakoranye cyane."

Yavuze ko yanahuye na Shami nawe amufasha ku ndirimbo 'kubera ko numvaga afite umwihariko mu micurangire bijyanye n'ibintu bigezweho'. Avuga ko nk'indirimbo ye 'Wintoteza' yayikoze ubwo 'twakoraga mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Boukuru yavuze ko Producer Flyest bakoranye kuri iyi Album ari Producer wihariye kuri we, kuko niwe muntu wa mbere atekereza iyo atekereje gukora indirimbo. Ati "Niwe nishyingikiriza. Asanzwe ari n'umuririmbyi rero aramfasha cyane. Buri ndirimbo ifite inkuru yihariye, ntabwo navuga ko natekereje kuzandika umunsi umwe."

Yavuze ko kenshi iyo yandika indirimbo ahera ku gitekerezo, agakurikizaho injyana hanyuma akabihuza n'ururirimbo.

Boukuru yavuze ko iyi Album atayise 'Gikundiro' kubera ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ahubwo yayise iri zina 'kubera ko natekerezaga ku mugore w'igikundiro cyinshi'. Ati "Izina ryari ryiza kuri njye, kandi no gutekereza ku mpuhwe byari byiza cyane."

 Â 

Iyi album iriho indirimbo zubakiye kuri Jazz, Fank, Soul n'izindi ndirimbo zifite imbamutima yitezeho abantu benshi. Uyu mukobwa avuga ko atangira kuririmba 'ntabwo nari nzi ko nzabifata nk'umwuga' kuko yatangiye kuririmba cyane mu ruhame mu 2018 'nta n'indirimbo yanjye mfite n'imwe ndirimba indirimbo z'abandi bahanzi'.

Yavuze ko ibi ari byo byatumye atinda gukora Album 'kuko ntabwo nibonaga nk'umuhanzi'. Kandi avuga ko ikiraka cya mbere yakoze yagihawe n'umuryango Imbuto Foundation, ubwo bakoraga indirimbo z'ubukangurambaga ku kwirinda inda zitateganyijwe n'ibindi.

Bukuru yavuze ko amafaranga yahembwe na Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo kubona ko umuziki yawukora nk'akazi gasanzwe. Ati "Batubwiye gukora indirimbo, baduhemba amafaranga nabonaga ari menshi cyane, ndavuga nti bino bintu bishobora kuvamo. Mbikorana n'akazi gasanzwe, ntabwo nahise mbijyamo ako kanya, ndavuga nti reka ndebe uko bizagenda, kandi byari biri gushoboka."

Uyu mukobwa yumvikanishije kuba ageze kuri Album muri uyu mwaka, ari urufatiro rwo kuba yarashyigikiwe n'umuryango Imbuto Foundation binyuze mu kazi yahawe, kandi agakomeza no guhatana mu irushanwa ritegurwa n'uyu muryango 'ArtRwanda-Ubuhanzi'.

Boukuru avuga ko gukora kuri iyi Album yifashishije Producer Papyge wo muri Nigeria, byaturutse ku iserukiramuco Flytime Fest ngaruka mwaka yitabiriye mu 2022. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize kuri we, kuko yaririmbye imbere y'abarimo Kizz Daniel na Davido.

Iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy'iminsi ine, bwari ubwa mbere bibaye kuko ryari risanzwe riba mu gihe cy'umwe gusa.

Producer Papii J ari mu bakomeye muri Nigeria, kuko yakoze ku ndirimbo z'abarimo itsinda rya Papyge. Bukuru ati "Naravuze nti nkeneye uyu muntu mu rugendo rwanjye rw'umuziki."

Idaac Mugisha uhagarariye Metro Africa, Label ifite mu biganza Bukuru, yavuze ko bamuhisemo bashingiye ku kuba ari umuhanzi w'umuhanga kandi w'umukozi. Ati "Ni umuhanzi ukora umuziki kandi agakora n'akazi gasanzwe, aho rero uhita ubona ko ari umukozi. Bukuru afite ijwi ryihariye, uramutse wumvise Album ye 'Gikundiro' wumva ko ifite umwihariko."

Yavuze ko kugira ngo bagirane amasezerano na Bukuru byafashe igihe kinini, kuko bashakaga y'uko ibintu byose babyumva kimwe. 

Mugisha yavuze ko baba bashaka gufasha umuhanzi gukora Album, kandi bakamufasha kwisanga mu itangazamakuru n'ahandi mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MBERE YA BOUKURU

Boukuru yamurikiye itangazamakuru Album ye ya mbere yise 'Gikundiro'

Boukuru yatangaje ko amafaranga yishyuwe n'umuryango Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo gukora umuziki nk'umwuga


Boukuru ari kumwe na Mugisha uhagarariye 'Metro Afro', Label iri kumufasha mu muziki


Boukuru yatangaje ko yifashishije Producer Papii J wo muri Nigeria kuri Album ye 


Boukuru yatangaje ko tariki 6 Nzeri 2024, azakorera Norrsken igitaramo cyo kumurika iyi Album



Boukuru azifatanya na Peace Jolis na Impakanizi igezweho mu ndirimbo 'Igabe' mu gitaramo cye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NISHIMA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YE BOUKURU

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146109/boukuru-yahishuye-uko-imbuto-foundation-yatumye-agera-kuri-album-agiye-kumurika-mu-gitaram-146109.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)