Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko muri Brésil - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brig Gen. Célestin Kanyamahanga yari kumwe n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aho basuye Minisiteri y'Ingabo ya Brésil bakirwa n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Jose Ricardo Meneses Rocha.

Impande zombi zaganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ingabo.

Amb. Manzi yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil tariki ya 14 Ukuboza 2023. Ni nyuma y'icyemezo Guverinoma yari iherutse gufata cyo gufungura Ambasade muri icyo gihugu, ikaba ari na yo ya mbere muri Amerika y'Amajyepfo.

Guverinoma y'u Rwanda n'iya Brésil bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu kohererezanya abakatiwe n'inkiko no gukurikiraho visa abafite pasiporo zo ku rwego rw'abadipolomate n'iz'akazi, bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2023.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Brésil
Impande zombi zagiranye ibiganiro
Itsinda ry'u Rwanda ryasuye Brezil

Amafoto: RDF




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-celestin-kanyamahanga-yagiriye-uruzinduko-muri-bresil

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)