Bushali watangiye umuziki mu mpera za 2013 yinjiye ku rubyiniro ahamagawe na B Thery  bafatanya kuririmbana indirimbo bise 'Niki' ubundi amusigira urubyiniro akomeza guha ibyishimo abakunzi ba rap bari muri iki gitaramo.
Uyu muraperi wishimiwe bidasanzwe yakiranywe urugwiro binyuze mu ndirimbo 'Kurura' yakoranye na Juno Kizigenza, akurikizaho 'Igeno', Kinya Trap kumugongo , nituebwe ayifatanya na B Threy, asoreza muri 'Tsikizo'
Uyu muraperi ni umwe mu bishimwe bidasanzwe wabonaga aririmbana n'abakunzi ba muzika indirimbo zose yaririrmbye ugereranyije n'abandi yavuye ku rubyiniro ubona abantu bakimukeneye.
Bushali ni umwe mu baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, amaze kumurika album eshatu zirimo  'Nyiramubande', iya kabiri yise 'Ku gasima' n'iya gatatu yise '!B!HE B!7'.
Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi muri korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip hop.
Bushali yahamagaye B-Threy baririmbana indirimbo Nituebwe yabaye ibendera ry'injyana ya Kinya Trap
Bushali na B-Threy baririmba indirimbo 'Tsikizo'
Kanda hano urebe amafotomenshi y'uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com