Bwa mbere muri CHUB umuntu yabazwe ikibyimba cyo ku bwonko areba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w'umukobwa w'imyaka 11 wari ugize bene icyo kibyimba ku nshuro ya kabiri na cyane ko bwa mbere na bwo yari yabazwe.

Byakozwe ku bufatanye n'abahanga bo kubaga ubwonko bo muri Cuba binyuze mu bufatanye u Rwanda rwagiranye n'icyo gihugu cyo muri Amerika y'Amajyepfo, bafatanyije na bagenzi babo b'Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian yemereye IGIHE ko ayo makuru ariyo, agaragaza ko impamvu uwo mwana w'umukobwa atasinzirijwe umubiri wose bifite icyo bisobanuye.

Kubera ko byari ubwa kabiri uwo mwana abazwe ikibyimba cyo mu mutwe, byashoboraga ko bakora ku gice cy'ubwonko kizima kuruta uko abaganga bakora mu nkovu y'aho uwo mwana yabazwe bwa mbere.

Dr Ngarambe ati 'Kugira ngo utajya mu mbago z'ubwonko buzima ahubwo ugume mu mbago z'ahari ikibyimba gusa ngo kibe ari cyo cyonyine ukuramo, nta bundi buryo wabimenya atari uko umuntu abagwa ariko akoresha ubwonko bwe akazi kabwo ka buri munsi, ngo umenye ko ubwonko bukomeza gukora.'

Ubusanzwe mu buvuzi habamo amoko atatu y'ibinya.

Arimo igikuramo ububabare, igisinziriza ubwonko, n'igikura imbaraga mu mikaya kugira ngo umuntu atabaga inyama zirimo zikwega, abaganga bahora barwana na zo.

Kuri iyi nshuro uwo umwana bamuteye ikinya kimurinda ububabare ariko kidasinziriza ubwonko, ariko agasigara abona, ibyumvikana ko yabazwe areba.

Icyakora abaganga bari bamushyiriyemo amashusho nka filime zitandukanye zamurangazaga ariko zinafasha kwerekana ko ubwonko bwe bukora mu gihe ari kubagwa.

Ikindi mu kubaga uwo mwana hari inzobere mu bijyanye n'imitekerereze zamuganirizaga, bigakorwa mu kumenya ko ko ari muzima kugira ngo n'ababaga babashe kumenya ko ari ikibyimba bari gukuramo gusa, batakomerekeje ubwonko.

Dr Ngarambe ati 'Ni ubuvuzi buteye imbere butuma unagira icyizere ko ingaruka ziza kuba nziza hatagize ibyangirika. Ariko na none bikagabanya n'uko gutinya ko kubaga ubwonko bigenda nabi ahubwo bitanga umusaruro mwiza.'

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kirangira umuganga azi neza ko umuntu akibasha gukoresha ubwonko bwe 100% nk'uko bisanzwe ndetse n'uburwayi bwose buvuwe.

Uyu muyobozi usanzwe na we ari umuganga ubaga indwara zo munda, inkomere n'abandi kandi yashimiye Guverinoma y'u Rwanda idahwema gushaka abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye by'umwihariko ubuvuzi kugira ngo amagara y'Abaturarwanda asigasirwe.

Dr Ngarambe yashimangiye ko uretse gufasha mu kuvura, abo baganga bari no gufasha bagenzi babo b'Abanyarwanda kunguka ubwo bumenyi.

Uyu mwana w'umukobwa yabazwe ku bufatanye n'itsinda ry'abaganga batandukanye barimo ababaga ubwonko babiri bafite n'ababafasha mu bikoresho byose bakenera.

Hari kandi itsinda ritanga ikinya ryari riyobowe n'inzobere na none muri ubwo buvuzi, n'irindi rigizwe n'abahanga mu by'imitekerereze baganirizaga uwo mwana.

Kugira ngo icyo gikorwa gikunde kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rigaragaza amashusho yo mu bwonko umuganga akaba yabibonera muri za ecrans nini mu cyumba umurwayi abagirwamo.

Dr Ngarambe ati 'Urumva ni igikorwa gikomeye. Gufungura uruhu rutwikiriye igufa ry'umutwe, ugafungura iryo gufa, igice kimwe ukagikuraho, ukagera aho ureba ubwonko, ukabukoramo ukuramo igice kirwaye, ukabikora umuntu areba, ni ibintu bikomeye bitagerwaho na buri wese.'

Uretse iki gikorwa gihambaye cyakorewe muri CHUB, Dr Ngarambe, agaragaza ko na bo bari gufatanya na leta cyane kugera ku ntego ya kane gukuba kane, aho mu myaka itanu iri u Rwanda ruzaba rwabaye byuzuye igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

CHUB yabonye izuba mu 1928. Kugeza mu 2000 ni byo bitaro bya kaminuza rukumbi byari biri mu Rwanda.

Uyu munsi bifite abakozi 625 barimo inzobere mu kuvura indwara zidandukanye 55, abaforomo barenga 250, ababyaza 58 n'abandi.

CHUB uyu munsi ifasha Abanyarwanda barenga miliyoni enye ugereranyije n'aho biherereye.

Ubuvuzi bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere, ku buryo n'ubagwa ubwoko ashobora kubikorerwa areba
Bwa mbere muri CHUB umurwayi yabazwe ubwonko adatewe ikinya cy'umubiri wose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-muri-chub-umuntu-yabazwe-ikibyimba-cyo-ku-bwonko-areba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)