Byaba ari ukurebera irunduka rya sosiyete yacu- Yolande Makolo ku bafatiwe i Kigali mu kabyiniro bambaye ubusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, nibwo inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo.

Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n'abasore b'ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.

Nyuma y'itabwa muri yombi rya bo, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga barimo abagaragaza ko byari bikwiye abandi bakagaragaza ko batemeranya nabyo.

Umunyamakuru Aissa Cyiza yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko mu batawe muri yombi hashobora kuba harimo abantu bakuru bashobora kwifatira ibyemezo bakaba barinjiye muri ako kabyiniro bagiye kuryoshya.

Ati 'Ahbon!!!! Harya ubu ari abantu bakuru ntanujyamo yacurujwe ari ubushake, ubu ntibyaba ari ukwiryohereza?'

Yakomeje abaza niba hari icyo ubusanzwe amategeko y'u Rwanda ateganya ku myitwarire nk'iyo.

Ni ubutumwa bwavuzweho n'abantu batari bake barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, wagaragaje ko gushyigikira imigirire nk'iyo ari ugutesha agaciro sosiyete nyarwanda.

Yagize ati 'Nshuti Aissa, ibi ntabwo ari ukubakira umugore ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo guhitamo, ibintu njye nawe nk'abagore b'Abanyarwanda duhora dushyigikira- ibi biragaragaramo gukoreshwa. Ntabwo bikwiriye. Guha rugari ibintu nk'ibi ni ukwemera kureberera ukwangirika no kurunduka kwa Sosiyete yacu.'

Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n'uwari ukuriye itsinda ry'ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.

Amakuri IGIHE yamenye ni uko atari ubwa mbere nyiri aka kabyiniro yari akoze ubucuruzi nk'ubu kuko mu 2023 yafungiwe akandi nk'aka mu Gatsata.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byaba-ari-ukurebera-irunduka-rya-sosiyete-yacu-yolande-makolo-ku-bafatiwe-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)