Byatangiye mu 2009: Impamvu abari hagati y'im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi bwa Uswitch ikora ubushakashatsi bw'itumanaho, bwakozwe ku bantu 2,000 bwasanze kandi 70% by'abari hagati y'imyaka 18 na 34 bahitamo ubutumwa bwanditse aho guhamagara/rwa cyangwa bakabanza gushaka uko bamenya uwari uhamagaye.

Ku bantu bo mu biragano (Old Generations) bikuru kuri aba, kuvugira kuri telefone ni ibintu bisanzwe. Ku rundi ruhande abo muri iriya myaka bo bakuze bakoresha ahanini kwandika ubutumwa.

Mu 2009, ubwo guhamaraga kuri telefone byari bihenze, kwandika ubutumwa bugufi byatangiye gukoreshwa na benshi, ni ho ikiragano cy'ubutumwa bugufi cyavukiye.

Guhamagara byatangiye kuba ku bw'impamvu yihutirwa, naho za telefone z'umugozi zo mu nzu zihinduka izo guhamagara ba nyogokuru, ku bari bazifite.

Dr Elena Touroni, inzobere mu mitekerereze, asobanura ko kuko ababyiruka batagize umuco wo kuvugira kuri telefone, 'ubu kuyivugiraho bisa n'ikintu kidasanzwe kuko bitagezweho'.

Ibi bishobora gutuma abato batinya ko hari ikintu kibi kibaye iyo telephone yabo ihamagawe.

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'urubyiruko rwasubije mu bushakashatsi bwa Uswitch bavuze ko iyo telefone ibahamagaye batari bayiteze bitega kumva inkuru mbi.

Eloise Skinner inzobere mu kuvura indwara zo mutwe asobanura ko igishyika giterwa no guhamagarwa kiva 'ku gutinya ikibi gishobora kuza'

Ati: 'Mu gihe ubuzima bwacu bugenda burushaho guhuga n'akazi kakazamo ibitari biteganyijwe, tubona umwanya muto wo guhamagara inshuti ngo tuganire gusa. 

Guhamagara rero bihinduka iby'inkuru ikomeye mu buzima bwacu, akenshi ishobora kuba ari inkuru ikomeye cyangwa mbi'.

'Ni ibyo neza neza', ni ko Jack Longley w'imyaka 26 avuga, yongeraho ko nawe atajya yitaba telephone atazi kuko 'ishobora kuba ari abashukanyi cyangwa abagurisha ibicuruzwa.

Ariko kutavugira kuri telephone ntibivuze ko urubyiruko rutaganira n'inshuti zarwo. Imbuga bahuriramo (group chats) ziba zishyushye umunsi wose mu butumwa butebya, 'memes', ibihuha, ndetse na vuba aha za 'voice notes'.

Byinshi muri ibi biganiro bibera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri WhatsApp, Instagram, X na Snapchat aho biba byoroshye kohereza ifoto, bikajyana n'ubutumwa bwanditse.

Mu bushakashatsi bwa Uswitch, 37% by'abari hagati y'imyaka 18 na 34 bahitamo gukoresha 'voice notes' mu itumanaho. Naho 1% mu bari hagati y'imyaka 35 na 54 nibo bahitamo 'voice notes' aho guhamagara. Ubutumwa bwanditse na 'voice notes' bituma urubyiruko ruganira mu buryo bwarwo kandi bigatuma basubiza babitekerejeho. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146310/byatangiye-mu-2009-impamvu-abari-hagati-yimyaka-18-na-34-badakunda-kwitaba-telefone-146310.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)