Byiringiro Gilbert waje asabwa gukwira mu nkweto za Omborenga Fitina yavuze icyamufashije, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC, Byiringiro Gilbert yavuze ko ikintu kirimo kugenda kimufasha kwitwara neza muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ari ugukora cyane akubaha amabwiriza y'abatoza.

Byiringiro Gilbert ukina yugarira ku ruhande rw'iburyo, yageze muri APR FC muri Kamena 2024 avuye muri Marines FC.

Ni umukinnyi waje aje gusimbura Omborenga Fitina wari watandukanye na APR FC nyuma y'imyaka 7 yari ayimazemo ari umukinnyi ntasimburwa.

Ntabwo byari byoroshye kuri Gilbert waje ahita asabwa gukwira mu rukweto rwa Omborenga kuko iyi kipe itihangana iba ikeneye umusaruro wa ko kanya.

Yakiniye APR FC mu marushanwa atandukanye yaba CECAFA Kagame Cup, Simba Day kugeza no muri CAF Champions League, ni umukinnyi wagaragaje ko afite impano ariko na none hari byinshi byo kwiga afite cyane ko n'umutoza yakunze kubigarukaho ko impande ze zugarira ahafite ikibazo, gusa umunsi ku munsi ubona agenda azamura urwego.

Nyuma yo gusezerera Azam FC ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, bakagera mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League, yabwiye ISIMBI ko ikintu kirimo kumufasha kuba yakwitwara neza ari ugukora cyane no kumvira abatoza.

Ati "ikintu cyamfashije nta kindi, ni ikinyabupfura no kwitonda, gukora cyane ibindi ukumva ibyo umutoza akubwira ukabishyira mu mutwe ukabikora."

Yakomeje avuga ko intego ze ari ugukora cyane akazajya gukina hanze y'u Rwanda.

Ati "intego zanjye ni ugukora cyane nkazajya gukina hanze mbaye nta mvune Imana imfashije."

Yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuza kubashyigikira kuko na bo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

Ati "bakomeze baze kudushyigikira natwe turakomeza dushyiremo imbaraga byose tuzabikora kandi tuzabahereza ibyishimo."

Yavuze ko kandi na Pyramids FC bazahura mu ijonjora rikurikiyeho ari ikipe bishoboka ko bazasezerera.

Byiringiro Gilbert yavuze ko gukora cyane no kubaha amabwiriza y'abatoza ari byo birimo kumufasha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-gilbert-waje-asabwa-gukwira-mu-nkweto-za-omborenga-fitina-yavuze-icyamufashije-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)