Mugisha Bonheur 'Casemiro' yasobanuye impamvu atagarutse muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano ye. Yavuze ko icyemezo cyo kudasubira muri iyi kipe cyatewe n'intego ze zo kugerageza amahirwe hanze y'Igihugu, aho yifuza gukina ku rwego mpuzamahanga.
Casemiro yagize ati: 'Impamvu nahisemo kudasubira muri APR FC byatewe n'intego zanjye zo kugerageza amahirwe hanze y'igihugu, kuko ibyinshi mu Rwanda narabibonye.' Yongeyeho ko ashyize imbere gukura mu mwuga we, no gushakisha amahirwe yo gukina mu makipe akomeye yo hanze y'u Rwanda.
Ibi byerekana ko Casemiro afite intego yo gukomeza kuzamura urwego rwe nk'umukinnyi, aho ashaka kugera ku bikorwa by'indashyikirwa mu mupira w'amaguru ku rwego Mpuzamahanga. Ibi kandi bigaragaza ko yifuza guhangana n'abo banyamahanga, bityo akagura ubunararibonye bwe muri Ruhago.
Source : https://yegob.rw/casemiro-yatangaje-impamvu-yahisemo-kudasubira-muri-apr-fc-2/