CG Namuhoranye yakiriye Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa RNP yashyize kuri X kuri uyu wa 28 Kanama 2024, igaragaza ko Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe ku Cyicaro cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Uru rwego rwagize ruti '[Abayobozi bombi] bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya polisi birimo no guhererekanya integanyanyigisho mu kubaka ubushobozi.'

Minisitiri Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe n'Umuyobozi wa RNP nyuma y'uko ku wa 27 Kanama 2024 yasuye Igororero rya Nyanza, aganira n'Abanya-Sierra Leone bahafungiwe.

Uyu muyobozi wari uherekejwe na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CS, CG Evariste Murenzi yari ajyanywe no kureba imibereho yabo bagororwa n'uburyo bagororwamo.

Ni abagororwa boherejwe mu Rwanda ku bw'amasezerano u Rwanda rwagiranye na Loni agena ko abahamijwe ibyaha n'Urukiko rwashyiriweho Sierra Leone hagamijwe kuburanisha ibyaha by'intambara byakorewe muri icyo gihugu, bashobora kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.

Abo bagororwa baje ari umunani, batatu bahabwa imbabazi na Perezida w'icyo gihugu barataha, undi umwe apfa atarasoza ibihano, ibyumvikana ko ubu abari kurangiza ibihano byabo ari bane.

Ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, kandi u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano w'imbere mu gihugu na serivisi z'igorora.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano arimo gukuriraho visa abafite pasiporo z'Abadipolomate n'iz'abari mu butumwa bw'akazi ku mpande zombi.

Umubano w'u Rwanda na Sierra Leone kandi ushimangirwa n'uko Polisi y'u Rwanda yigeze kujya ubutumwa bujyanye no gukora uburinzi, guherekeza abantu, gutanga ubutabazi bw'ibanze no kurinda abantu Sierra Leone.

U Rwanda rwatangiye guhagararirwa muri Sierra Leone mu 2017. Icyo gihe Dr. Harebamungu Mathias ni we wabaye Ambasaderi wa mbere uruhagarariyeyo.

Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe ku biro bya Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, RNP, CG Felix Namuhoranye, aha impano Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula

Amafoto: Polisi y'u Rwanda




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-namuhoranye-yakiriye-minisitiri-w-umutekano-wa-sierra-leone-baganira-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)