Christian Angermayer uri mu bagize Akanama Ngishwanama ka Perezida Kagame ni muntu ki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishoramari rye ahanini ryibanda muri siyansi, cyane cyane mu kwiga ku binyabuzima n'imikorere yabyo no kubibyaza umusaruro, ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z'imari, ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano, n'ibijyanye n'ifaranga ry'ikoranabuhanga 'cryptocurrency'.

Ni ishoramari rikorwa binyuze mu kigo cya Apeiron Investment Group, kibarirwa umutungo wa miliyari 2,5 z'amadorali ya Amerika.

Apeiron Investment Group, ifite icyicaro muri Malta, ifite imigabane mu bigo n'amasosiyete bitandukanye byo muri Amerika, u Budage, Canada ndetse na Australia.

Mu 1998, ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza ya Bayreuth mu Budage, yahuriyeyo n'abarimu babiri ari bo Stefan Limmer na Roland Kreutzer, nyuma binjira mu mikoranire yo gutangiza sosiyete ya Ribopharma.

Yari iyo gutanga serivisi zo kwita ku buzima hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'RNA interference (RNAi)', bituma ku myaka 21 atangira kwinjiza agatubutse, n'ubwo mu 2003 imigabane ye muri iyi sosiyete yayigurishije ubwo yari igiye guhuzwa n'ikindi kigo cya Alnylam.

Christian Angermayer ubu ubarirwa umutungo wa miliyari 1,1 z'amadorali ya Amerika, yumva u Rwanda bwa mbere byari biturutse ku wahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage mu 2006.

Bagiranye ibiganiro, bihindura ishusho yari afite kuri Afurika, ihora iteka igaragazwa mu isura mbi cyane mu Burengerazuba bw'Isi.

Amata yabyaye amavuta ubwo muri Kamena 2007 Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Budage, Christian Angermayer, akagira amahirwe yo guhura na we.

Icyo gihe incuti ya Angermayer yakoraga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Budage, yamusabye ko yatumira Perezida Kagame bagasangira, ibyaje gukorwa ndetse binatuma Angermayer afata icyemezo cyo gusura u Rwanda.

Muri Nzeri 2007, Angermayer, yaje mu Rwanda yita 'Singapore ya Afurika', anyurwa na byinshi, abwira Perezida Kagame ko yifuza gushora imari muri iki gihugu, na we amubwira ko hari banki ya BRD, iri kugurishwa.

Yasubiye iwabo, ahita ashinga ikigega cy'ishoramari cyitwa African Development Corporation [ADC], agikoresha mu gushora imari muri BRD n'ubwo nyuma y'umwaka umwe yaje kugurisha ya migabane yose.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame i Frankfurt no gusura u Rwanda, Christian Angermayer, yahise ashyirwa mu Kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, PAC [Presidential Advisory Council].

Ikinyamakuru cya Forbes, cyanditse ko Perezida Kagame, yagitangarije ko yashimye Angermayer kubera 'Kugira inshusho nziza y'ahazaza' no kuba afite ubushobozi bwo 'gushyiraho ibishobora kugirira umumaro sosiyete by'igihe kirekire.'

Mu 2009 ubwo yari yaje mu Rwanda azanye n'itsinda ry'abantu 48 barimo abashoramari n'abanyamakuru, yavuze ko nyuma yo gufasha BRD kwaguka mu buryo bugaragara, bahisemo kugurisha imigabane yose muri iyo banki nyuma y'umwaka umwe.

Icyo gihe yanatangaje ko bafite imigabane ingana na 70% mu kigo Simtel cyahinduye izina ubu cyitwa Rswitch, kikaba gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Angermayer ahorana inyota yo gushora imari

Mu kiganiro aheruka kugirana na Forbes, yatangaje ko hari ishoramari rishya yakoze, aho agiye gutangiza amarushanwa y'imikino itazakumira abayikina gukoresha imiti ibatera imbaraga ariko bigakorwa ku nama za muganga 'Athlets on Steroids'.

Aya marushanwa azajya ategurwa binyuze muri sosiyete ye yashinze yitwa 'Enhanced Games'.

Ati 'Ku Isi ndebera mu ndorerwamo y'ubucuruzi, cyangwa se ni gute dushobora kubona amafaranga.'

Uyu mushinga Christian Angermayer, yawushoyemo miliyoni 2,5 z'amadorali ya Amerika, mu gihe abandi baherwe babiri Peter Thiel and Balaji Srinivasan na bo bashoyemo.

Mu bazakina iyi mikino, uzajya uhiga abandi mu gusiganwa kuri metero 100 azajya yegukana miliyoni 1$. Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2025, igatangirana imikino itanu.

Angermayer yizera ko imikino mpuzamahanga ikomorera abantu gukoresha imiti ibongerera imbaraga hagamijwe gutuma ubushobozi bwabo bwiyongera, izaba iruta kure cyane imikino yindi isanzwe.

Ubu iyi Sosiyete ya Enhanced Games, iri mu biganiro binyuranye byo gukusanya inkunga ya miliyoni 300$ yo gushora mu bikorwa byo gutegura iyi mikino.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/christian-angermayer-uri-mu-bagize-akanama-ngishwanama-ka-perezida-kagame-ni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)