COPEDU Plc imaze gutanga miliyari 3 Frw z'inguzanyo zishingiwe ingwate ku bagore b'amikoro make - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yatangajwe ku wa 23 Kanama 2024 ubwo COPEDU Plc yari mu gikorwa cyo guhugura abagore ku ikoreshwa ry'inguzanyo ya 'Igire Mugore', hagamijwe kubateza imbere.

Inguzanyo ya 'Igire Mugore' itangwa kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw, igatangwa hadasabwe ingwate y'umutungo utimukanwa, ndetse igahabwa umwari/umutegarugori ufite ubucuruzi akora bumaze byibuze amezi atandatu.

Ni inguzanyo zitangwa, BDF yishingiye abo bagore ingwate ku kigero cya 70% bo bakishingira 30% bisigaye.

Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa COPEDU Plc, Nyangezi Joseph yavuze ko iyo nguzanyo imaze gutanga umusanzu kuko bamwe abagenerwabikorwa bayo batangiye kwiteza imbere barenga icyo kigero bagafata n'izindi zirenze miliyoni 5 Frw.

Ati 'Hari abarenze kuri izo miliyoni 5 Frw bagera kuri miliyoni zibarirwa mu magana, byose babikesheje inguzanyo ya 'Igire Mugore'. Ni ikintu gikomeye cyane kuko tuba tujyana na politiki ya leta yo kubakira ubushobozi umugore. Twese turabizi ko uteje umugore imbere aba ateje imbere umuryango n'igihugu muri rusange.'

Umutesi Bella utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ufite iduka ry'ibicuruzwa bitandukanye (super market), yatangiye gukorana na COPEDU Plc afata ibihumbi 300 Frw (bigitangwa). Yageze kuri miliyoni 1 Frw, akomereza kuri miliyoni 3 Frw (yafashe inshuro eshatu) ubu akaba ageze kuri miliyoni 5 Frw.

Ati 'Amafaranga ya COPEDU Plc yangiriye akamaro mbifashijwemo na BDF. Nagiye ngura utubanza hirya no hino, nagura ubucuruzi bwanjye, ubu imirimo iri kugenda neza. Kukwishingira 70% ni ibintu bikomeye utapfa kubona no ku muvandimwe.'

Umuyobozi muri BDF ushinzwe gusesengura imishinga igomba kwishingirwa ku bijyanye n'ingwate, Uwimana Esperence yavuze ko batangiye gukorana na COPEDU Plc mu 2013 imishinga itangira kwishingirwa ingwate mu 2014.

Yavuze ko bishingiye ingwate ku nguzanyo ya 'Igire Mugore', n'indi serivisi nk'inkunga yari igenewe abagore n'urubyiruko aho umuntu yishyuraga 85% by'inguzanyo afite ubundi 15% akabyishyurirwa na BDF.

Yavuze ko bamaze kwishingira imishinga 3619 y'abagore, urubyiruko, n'abihuriza mu matsinda, ibigo n'ibindi, aho ku nguzanyo ya miliyari 9.022.361.815 Frw COPEDU Plc yatanze, BDF yishingiye, ingwate ya miliyari zirenga 5,4 Frw.

Ati 'Kuri 'Igire Mugore' twatanze inguzanyo ku bantu 1562 bari bahawe inguzanyo ya miliyari zirenga 3 Frw, BDF ibishingira inguzanyo ya miliyari 1,9 Frw ariko hari n'abandi bagabo 1638 n'amatsinda 419 COPEDU Plc yagurije na bo turabishingira.'

COPEDU Plc yiyemeje guteza imbere umugore by'umwihariko, kuko nk'ubu 52% by'abakiliya bayo ari abagore, abagore kandi bakiharira 47% by'ababitsa muri icyo kigo cy'imari. Abagore barenga ibihumbi 10 bangana na 70% bafite imigabane muri COPEDU PLC.

Nubwo COPEDU Plc iri kugira uruhare mu iterambere ry'umugore, n'abagabo n'abagabo batahejwe kuko bari mu bahabwa serivisi z'imari umunsi ku wundi ndetse ubu umukiliya wakoranye neza na COPEDU Plc ashobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 500 Frw.

Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa COPEDU Plc, Nyangezi Joseph ubwo yahaga ikaze abitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore nku nguzanyo ya 'Igire Mugore' ibahabwa bishingiwe ingwate kugeza kuri 70%
Abayobozi batandukanye ba COPEDU Plc bari bitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore ku ikoreshwa ry'inguzanyo ya 'Igire Mugore', hagamijwe kubateza imbere
Umutesi Bella utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ni umwe mu bamaze kungukira ku nguzanyo ya 'Igire Mugore' aho amaze guhabwa miliyoni zirenga 15 Frw mu bihe bitandukanye
Umuyobozi muri BDF ushinzwe gusesengura imishinga igomba kwishingirwa ku bijyanye n'ingwate, Uwimana Esperence yavuze ko bamaze kwishingira ingwate ingana na miliyari 5 Frw ku mishinga 3619 yo muri COPEDU Plc
Umuyobozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere serivisi z'imari zidaheza, Ndayisenga Simon Pierre ni we wahuguye abagore batandukanye ku nguzanyo ya COPEDU Plc izwi nka 'Igire Mugore'
Abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kugeza ku muturage serivisi z'imari bari bitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore ku nguzanyo ya COPEDU Plc ya 'Igire Mugore'
COPEDU Plc yahuguye abagore bafite imishinga itandukanye ku nguzanyo ya 'Igire Mugore' ihabwa abagore b'amikoro make bishingiwe ingwate
Umuntu wese wagiraga ikibazo ku nguzanyo ya 'Igire Mugore' yabazaga ubundi agahabwa ibisubizo bitomoye
Abagore barenga 1562 bamaze guhabwa na COPEDU Plc inguzanyo ya miliyari 3 Frw yishingirwa na BDF kugeza kuri 70%

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-imaze-gutanga-miliyari-3-frw-z-inguzanyo-zishingiwe-ingwate-ku-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)