Rutahizamu w'Umunya-Portugal ukinira Al Nassr, Cristiano Ronaldo yavuze ko nta gahunda afite yo kuzakomeza muri ruhago mu gihe azaba asoje gukina umupira w'amaguru.
Uyu mukinnyi wanditse amateka muri ruhago agashyiraho uduhigo agakuraho utundi, benshi bumvaga ko asoje gukina yaba umutoza, umusesenguzi wa wo ariko byose yabiteye utwatsi avuga ko yumva nasoza gukina nta kintu na kimwe kimuhuza na ruhago azongera kugaragaramo.
Ati "Biragoye cyane gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe. Mu mutwe wanjye ntabwo njya ntekereza kuba naba umutoza mukuru w'ikipe runaka. Ntabwo njya mbishyira mu mutwe wanjye. Njye nibona mu bindi bintu bitandukanye n'umupira w'amaguru.'
Yavuze ko kandi atazi niba ari mu myaka ibiri cyangwa itatu azasoza ruhago, gusa ngo azasoreza muri Al Nassr.
Ati "Sinzi niba nzahagarika gukina vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, kandi numva ntuje ndi no muri iki gihugu. Nkunda gukinira muri Arabie Saoudite kandi nifuza gukomeza.'
Uyu mugabo w'imyaka 39, mu myaka irenga 20 amaze akina yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d'Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016, 2017), icy'Umukinnyi Mwiza wa FIFA mu 2016 na 2017.
Cristiano Ronaldo yanyuze mu makipe akomeye i Burayi ariyo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kugeza uyu munsi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-ashobora-kuba-yarahuzwe-ruhago