Cristiano Ronaldo yatangaje ibyo azahita ajya gukora nasezera gukina ruhago - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, w'imyaka 39, yatangaje ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, azitabira ibikorwa bitandukanye n'uyu mukino. Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu gihugu cye, NOW, yavuze ko nta gahunda afite yo kuba umutoza cyangwa gukora indi mirimo ifitanye isano n'umupira w'amaguru.

 

Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yishimiye ubuzima abayemo muri Arabie Saoudite aho akinira Al Nassr, ndetse ashobora kuzasoreza umwuga we w'umupira w'amaguru muri iyi kipe. Yagize ati: 'Sinzi niba nzahagarika gukina mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kandi nifuza gukomeza gukinira muri Arabie Saoudite.'

 

Mu myaka irenga 20 amaze mu mupira w'amaguru, Ronaldo yanyuze mu makipe akomeye nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus, ndetse na Al Nassr. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d'Or eshanu na FIFA Best Player Award inshuro ebyiri. Umupira w'amaguru kandi wamufashije gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo gukora imibavu, imyambaro, amahoteli, restaurants, ndetse no gukodesha indege zihariye.

 

Uyu mukinnyi w'icyamamare yemeje ko yifuza gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye bitari umupira w'amaguru, aho atangaza ko atigeze atekereza kuba umutoza mu gihe azaba ahagaritse gukina.



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yatangaje-ibyo-azahita-ajya-gukora-nasezera-gukina-ruhago/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)