Diamond Platnumz yataye ibaba aba iciro ry'umugani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz yabaye iciro ry'umugani nyuma yo kuvuga icyongereza kidasobanutse.

Uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi cyane cyane mu ndirimbo Komasava Remix yakoranye na Jason Derulo.

Ubwo bari mu kiganiro baganira nk'itsinda, Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz igihe yagereye mu mujyi yamusubije igisubizo kidasobanutse benshi bibaza ku cyongereza cye.

Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz ati "wageze mu mujyi ryari?" Diamond Platnumz akaba yamusubije ati "inshuro ya kabiri si byo? Inshuro ya kabiri mu gitondo."

Benshi bakaba bavuze ko yashakaga kuvuga ko yashakaga kuvuga saa munani z'ijoro.

Si inshuro ya mbere uyu muhanzi agarutsweho bitewe n'icyongereza cye abantu bakemanga. Gusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe bafite indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika yose.

Icyongereza cya Diamond cyarikoroje



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yataye-ibaba-aba-iciro-ry-umugani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)