DJ Rusam yambitswe impeta numukunzi we Alex... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukoresha imbuga nkoranyamba by'umwihariko urwa Instagram, byange bikunde wagiye ukubitana n'amashusho atandukanye ya DJ Rusam na Alex Tlex.

Kuri ubu bamaze gutangariza Isi ko bakundana. Ni nyuma y'igihe bagaragaza ko bari mu munyenga w'urukundo aho banateranye imitoma mu bihe bitandukanye.

Alex Tlex yasabye DJ Rusam ko yazamubera umugore, undi ahita aca bugufi ibyishimo bikamurenga.

DJ Rusam atazuyaje yahise avuga 'Yego' yemerera Alex ko yamwambika impeta.DJ Rusam akunze gufatanya na DJ Higa kuvanga umuziki.

Bafitanye n'indirimbo n'abahanzi barimo Juno Kizigenza zirimo iyitwa 'Aye'.

Hari kandi na 'Shumuka' bakoranye na Seyn, zose zikaba zarishimiwe ndetse uruhare bazigizemo rwazihaye uburyohe bwihariye.

Bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundoDJ Rusam yamamaye mu itsinda rimwe na DJ Higa DJ Rusam yambitswe impeta na Alex 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146290/dj-rusam-yambitswe-impeta-numukunzi-we-alex-tlex-146290.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)