Dr Jean Baptiste Muvunyi, arashishikariza abantu gutandukana burundu n'inyubako zisakaje Asbestos #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi, Dr Jean Baptiste Muvunyi avugako uburwayi bukomoka ku isakaro rya Asbestos ari bubi cyane, ko bwica gahorogahoro. Ayoboye ibitaro byamaze igihe kinini bifite inyubako zisakajwe Asbestos ariko ubu nta n'imwe ikirangwaho iryo sakaro kubera kumenya ububi bwaryo burimo; indwara zifata imyanya y'ubuhumekero kugera ku gutera Kanseri igeza ku rupfu.

Dr Muvunyi, avuga ku burwayi buterwa n'isakaro rya Asbestos yagize ati' Bumwe mu burwayi, ahanini ni uburwayi bugendanye n'ubuhumekero, ku buryo umuntu ahumeka ibikoze iryo sakaro bikagenda bijya mu bihaha noneho bigatezamo uburwayi ku buryo bitangira ari uburwayi bworoheje umuntu ashobora gufata nk'uburwayi bw'ubuhumekero gusa ariko bwa burwayi bushobora kugenda bukura'.

Akomeza ati' Uko bugenda bukura bukavamo Kanseri. Bukaba Kanseri yangiza Ibihaha nazo zishobora kuba Kanseri mu buryo bu biri. Hari Kanseri ifata ibihaha nyirizina dufata nka Kanseri y'Ibihaha ariko na none hari izo bita Mezoteriyoma nayo ni ubundi bwoko bwa Kanseri kuko bugaragara n'ubundi kenshi mu bihaha'.

Imwe mu nyubako nshya y'ibitaro bya Kabgayi, nta Asbestos.

Dr Muvunyi, avuga ko kugeza ubu nta nyubako n'imwe y'ibitaro bya Kabgayi ikirangwaho isakaro rya Asbestos kuko ahataravuguruwe ngo hashyirweho isakaro ridateza ibibazo, yarasenywe ku bwo kurengera ubuzima bw'Abagana ibitaro n'abakozi babyo.

Ahamya ko kugeza ubu, baba abagana ibitaro, baba kandi abakozi babyo bose bishimiye cyane kuba bari mu nyubako zidasakajwe Asbestos kuko bari aho bakorera heza, bahumeka umwuka mwiza, bumva nta ngaruka baterwa n'indwara zikomoka ku isakaro rya Asbestos kuko ritakiharangwa.

Kubagifite imyumvire yo kumva ko Ababyeyi babo bazibayemo, inshuti n'amavandimwe bakazibamo mu buryo no mu bihe bitandukanye kandi igihe kirekire, hari inama Dr Muvunyi abagira yo kurekurana n'iyo myumvire itari myiza.

Ati' Ntabwo ari uburwayi buhita bugaragara uwo mwanya. Ibyo ni ibishobora kuguteza uburwayi umuntu ahura nabyo bya buri munsi. Ibyo rero bigenda bifata gake gake ku buryo ushobora kuzagaragaza ibimenyetso ukuze, ugeze muri ya myaka yo gusaza rwose'.

Agira kandi ati' Hari ushobora kugaragaza ibimenyetso akaba yarwara vuba akiri muto ariko hakaba n'abandi babigaragaza bakuze. Kuba rero hari abantu baba bakiri muri izo nyubako cyangwa se bagifite bimwe mu bikoresho bikoze muri Asbestos, nabashishikariza gutandukana nabyo kubera y'uko uyu munsi ushobora kumva unezerewe, umeze neza, ntabwo uvirwa, inzu wumva ntacyo igutwaye ariko mu by'ukuri hari ibyo irimo kugenda yangiza muri wowe  bishobora kuzagaragara mu myaka iri imbere kandi noneho bikagaragara nta garuriro bigifite kubera y'uko iyo byamaze kwangiza Ibihaha, Igihaha cyamaze kwangizwa na Asbestos ntabwo cyongera ngo gikire, ahangiritse nti hakira. Bivuze ngo byanze bikunze cya Gihaha uragitakaza cyangwa se byakwanga burundu ugatakaza ubuzima wowe wese'.

Inyubako za cyera kuri ibi bitaro, nta hakirangwa isakaro rya Asbestos.

Dr Muvunyi Jean Baptiste, asaba buri wese gutandukana na Asbestos kuko ingaruka zayo ku buzima ari mbi cyane kugera ku rupfu. Avuga kandi ko izo ngaruka zishobora no kudahita ziboneka ako kanya, ko umuntu ashobora kubana nazo igihe bikarangira abuze ubuzima nyamara byashobokaga kwirinda agasigasira Amagara.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahabona n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima-OMS mu mwaka wa 2005, bagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni 125 bagerwaho n'ingaruka za Asbestos, mu gihe abagera ku bihumbi 107 bapfa buri mwaka bazize indwara zikomoka kuri iri sakaro rya Asbestos.

Uretse inama n'impanuro bya Dr Muvunyi Jean Baptiste usaba buri wese gutandukana n'isakaro rya Asbestos ku bw'ingaruka mbi zaryo zirimo no kugeza umuntu ku rupfu, ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire-RHA( Rwanda Housing Authority), cyatangije ubukangurambaga buzenguruka Igihugo cyose, aho bashishikariza abagifite iri Sakaro rya Asbestos kuryikiza bakarengera Ubuzima. Ubuyobozi bw'iki kigo cya R.H.A, buvuga ko bugeze ku kigero cya 85,3% mu guca iri sakaro mu Gihugu hose kandi ko ubukangurambaga bukomeje, nta kudohoka kugera bageze ku ijana ku ijana-100%.

Inyubako z'i Kabgayi zitavuguruwe ngo zishyirweho isakaro ridateza ibibazo ku buzima bw'Umuntu, zarasenywe.

Ibitaro bya Kabgayi, byubatswe mu 1937 bikaba ubu bibarizwa mu karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo. Byubakwa, byatangiye bifasha abaturage babyegereye ariko uko imyaka ishira bigenda byaguka ku buryo ubu bitanga Serivise ku baturage b'Akarere ka Muhanga, uturere tugakikije ndetse n'abandi bava hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo. Igihe byubakiwe, inyubako zabyo zari zisakajwe cyane Asbestos ariko uyu munsi nta nyubako n'imwe igifite iri sakaro.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/08/09/dr-jean-baptiste-muvunyi-arashishikariza-abantu-gutandukana-burundu-ninyubako-zisakaje-asbestos/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)