Dstv yateguje ibishya mu mwaka w'imikino mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Ubucuruzi muri Dstv, Nkotanyi Canisius yavuze ko mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo yagabanyije ibiciro kugira ngo batangire umwaka w'imikino mushya neza.

Ati 'Muri uyu mwaka ibiciro twarabigabanyije aho ugura dekoderi ku bihumbi 25 Frw ugasangamo ifatabuguzi ry'ibihumbi 20 Frw rigufasha kureba Shampiyona y'u Bwongereza nk'iyoboye ku isi, La Liga yo muri Espagne, UEFA Champions League, UEFA Europa League n'imikino yo mu zindi shampiyona.'

Si ibyo gusa kuko umuntu usanzwe afite dekoderi nawe agura ifatabuguzi ry'ibihumbi 20 Frw akabasha kureba shampiyona zose z'i Burayi.

Nkotanyi avuga ko abari basanzwe bakoresha showmax imenyereweho filime cyane kuri ubu yongereweho n'imikino.

Ati 'Showmax yari izwi cyane ku bakunzi ba filime ariko ubu twongeyemo n'imikino nk'umupira w'amaguru n'indi itandukanye. Si ibyo gusa kuko wanakoresha application ya 'Dstv stream' ukabasha gukurikira ibiganiro bitandukanye aho uri hose.'

Muri uyu mwaka, amashene yose azagaragara mu buryo bwa HD ariko by'umwihariko Super Sports zose. Ikindi kandi ubusesenguzi ku mukino buzajya butangira mbere y'isaha.

Uretse ruhago n'indi mikino itandukanye irimo Basketball, Cricket, Formula 1, Moto GP na yo iboneka kuri Dstv. Haboneka kandi shene zikomeye z'amakuru, filime, indirimbo n'ibindi.

Dekoderi za Dstv zirihariye kuko ushobora guhagarika umukino uri kuba 'live' ugakomeza nyuma cyangwa ukaba wasubiza inyuma mu gihe haba hari icyagucitse, bikagufasha kurushaho kuryoherwa n'ibyo uri kureba.

Dstv ni sosiyete icuruza amashusho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga. Itanga ubwoko bwinshi bwo gukurikirana ibintu bitandukanye ku masheni ya siporo, filime, documentaire n'ibindi.

Dekoderi ya Dstv yashyizwe ku bihumbi 25 Frw mu rwego rwo korohereza buri wese gukurikira imikino itandukanye igiye gutangira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dstv-yateguje-udushya-mu-mwaka-w-imikino-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)