Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dusengiyumva Samuel yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bwa mbere tariki 15 Ukuboza 2023, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Mu matora yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 nyuma yo gutora Abajyanama batandatu bahagarariye uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yamamajwe wenyine ndetse inteko itora igaragaza ko imwishimiye cyane.

Uyu mugabo wari umaze amezi icyenda ayoboye Umurwa Mukuru w'u Rwanda, yarahiriye kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigai kuri uyu wa 22 Kanama 2024.

Yavuze ko muri manda y'imyaka itanu iri imbere bazibanda ku gukemura ibibazo by'ibikorwa remezo nk'imihanda n'amazi muri Gasabo aho bitari n'ahandi.

Ati 'Dufite ubushobozi muri uyu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byinshi abaturage bashobora gukora, ibikorwa by'ubucuruzi, ibikorwa by'ishoramari ariko hari noneho indi mirimo abantu bashobora gukora cyane cyane urubyiruko, imishinga mito bashobora gukora noneho n'ibikorwa remezo bikorwa bikaza byubakira kuri ubwo bushobozi'

Umwanya w'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali uwungirije ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo, Fulgence Dusabimana wagize amajwi 258 (68%), atsinda Gatera Frank bari bahanganiye uyu mwanya we wagize amajwi 123 (32%).

Urujeni Martine na we yongeye gutorerwa umwanya w'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage agize amajwi 360, (100%) imfabusa zabonetsemo ni ebyiri.

Urujeni Martine wari umaze imyaka ibiri n'igice muri uyu mwanya, yavuze ko mu bihe bitambutse bahanganye n'ikibazo cy'imiryango ibana mu makimbirane, ikibazo cy'abana bo mu mihanda, ndetse n'abacururiza mu mihanda barenga 3000 babona aho bakorera.

Yahamije ko iyi manda bazibanda ku kuzamura abatishoboye, no guteza imbere icyiciro cy'abafite ubumuga bongererwa ingengo y'imari bagenerwa, ariko no guteza imbere urubyiruko.

Dusengiyumva Samuel wongeye gutorerwa kuba Meya w'Umujyi wa Kigali yahamije ko azita cyane ku bikorwa remezo

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'umwihariko imigendekere myiza y'amatora yabanye muri Nyakanga 2024, ndetse no kugira Umurwa Mukuru Usukuye kandi utekanye, ushobora kwakira abantu bose.

Yasabye Abajyanama batowe n'abayobobzi b'Umujyi wa Kigali bose guharanira gukemura ibibazo by'Abaturage, by'umwihariko guteza imbere abagifite amikoro make.

Ati 'Abatowe twibukiranye ko abaturage duhagarariye dufite inshingano zo kubafasha duhereye mu byiciro bitandukanye barimo, kugira ngo buri wese abone umwanya wo gutanga umusaruro mu kubaka igihugu, by'umwihariko Umujyi wa Kigali.'

'Ab'amikoro make mufite inshingano yo kubafasha kugira ngo biteze imbere, ku bw'amahirwe dufite iyo gahunda yo gufasha abaturage ngo biteze imbere mu buryo burambye atari ukubafasha gusa kubaho ahubwo ari ukubafasha kugira ngo bave mu bukene barimo. Mufite inshingano yo kubakorera ubuvugizi, kubigisha kugira ngo buri wese abashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari kuko igihugu kirimo kwiyubaka.'

Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc.

Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by'amategeko muri Gahunda y'Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y'Inkiko Gacaca, akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by'amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw'igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n'Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by'amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by'amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 12 barimo Baguma Rose, Gatera Frank, Nyinawinkindi Liliose Larisse, Tsinda Aimé, Semakula Muhammed, Urujeni Martine, Samuel Dusengiyumva, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

Abajyanama b'Umujyi wa Kigali n'abo mu Mirenge itandukanye y'Umujyi wa Kigali bari bacyereye kwitorera abayobozi b'Umujyi
Amatora yabaye Abajyanama bose ni bose batora umuyobozi umwe umwe
Abajyanama b'Umujyi wa Kigali na Njyanama z'Imirenge yose igize umujyi wa Kigali ni bo batoye Komite Nyobozi
Christian Mugenzi Kajeneri yatorewe kuba Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Abajyanama b'Umujyi wa Kigali na Njyanama z'Imirenge yose igize umujyi wa Kigali ni bo batoye Komite Nyobozi
Nishimwe Marie Grace, uzanzwe Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo z'Ubutaka ni we wabaye Visi Perezida wa Njyanama
Perezida wa NE, Oda Gasinzigwa ni we watangazaga ibyavuye mu matora
Minisitiri Musabyimana yasabye abatowe guharanira kuzamura n'abagifite amikoro make
Nyuma yo gutora Abajyanama bahagarariye uturere twabo bahise bajya no gutora Abayobozi b'Umujyi wa Kigali
Ubwo yari amaze kurahirira kwinjira mu Bajyanama b'Umujyi wa Kigali yasinye ku ndahiro ye
Abajyanama bose uko ari 12 barahijwe n'Urukiko Rukuru rwa Kigali

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusengiyumva-samuel-yongeye-gutorerwa-kuyobora-umujyi-wa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)