Element yaciye amarenga kuri 1:55AM ya Coach Gael ivugwa mu kwitambika umushinga we na The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleeeh yahumurije abakunzi ne ko vuba cyane indirimbo 'Sikoma' yakoranye na The Ben na Kevin Kade isohoka ntacyayibuza cyane ko nta muntu umugenga.

Kuva tariki ya 30 Nyakanga 2024 hajya hanze integuza y'indirimbo Kevin Kade, The Ben na Element bahuriyemo yitwa 'Sikoma' ni bwo hatangiye kujya hanze amakuru aca intege abakunzi b'aba bahanzi ko itagisohotse.

Hashingirwaga mu majwi inzu itunganya umuziki ya 1:55AM Element asanzwe abarizwamo ko ari yo ibyihishe inyuma aho bavuga ko Element gukorana n'aba bahanzi yishe zimwe mu ngingo zigize amasezerano ye.

Bivugwa ko iyi ndirimbo kuba irimo The Ben ari kimwe mu byabababaje cyane kuko uyu muhanzi inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko afitanye ikibazo na Coach Gael nyiri 1:55AM.

Benshi babifataga nko gutwikira iyi ndirimbo ariko amagambo The Ben uzwiho kuvuga make yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, benshi bahise bemeza ko harimo ikibazo.

Icyo gihe yagize ati "igihe kirageze ngo dutabare uruganda rwacu dukunda. Ibyabaye birahagije."

Element ushyirwa mu majwi yo kuba ari we utuma indirimbo idasohoka, bwa mbere yatoboye aravuga, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko nta muntu afitiye ideni nta n'umuntu urimufitiye bityo ko ntacyabuza indirimbo gusohoka ndetse ko izasohoka vuba.

Ati "Ukuri ni uko Tiger (The Ben), ni umuvandimwe wanjye, umunyabigwi buri gihe nahoze ndota gukorana na we. Nta muntu umfitiye umwenda, bityo rero bidatinze indirimbo irasohoka."

Amakuru adafitiwe gihamya ni uko Element yasabwe na 1:55 AM kuva muri iyi ndirimbo cyangwa akishyura miliyoni 500 Frw kugira ngo asese amasezerano afitanye n'iyi nzu itunganya umuziki ubundi indirimbo isohoke, gusa byose ngo nta na kimwe azakora.

Sikoma yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga
The Ben yagaragaje ko hari ikibazo
Element yahumurije abakunzi be



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Element-yaciye-amarenga-kuri-1-55AM-ya-Coach-Gael-ivugwa-mu-kwitambika-umushinga-we-na-The-Ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)