FERWAFA n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League batangaje impinduka ku masaha y'imikino . - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bufatanye na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere , batangaje ko imikino yose yari iteganyijwe kuba ku masaha y'umugoroba igomba kwimurirwa ku masaha ya manwa kugeza ikibazo cya moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium gicyemutse.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Umujyi wa Kigali utangaje ko ikibazo cya moteri y'iyi stade kitari cyakemutse, bigatuma habaho impungenge ku rumuri rukenewe mu mikino y'umugoroba.

Bityo, amakipe yose yagombaga gukina ku masaha y'umugoroba, azajya akina ku masaha yo ku manywa, kugira ngo habeho urumuri ruhagije ku kibuga.

 



Source : https://yegob.rw/ferwafa-nubuyobozi-bwa-rwanda-premier-league-batangaje-impinduka-ku-masaha-yimikino/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)