Gakenke: Abana barenga 700 ntibavukiye kwa muganga mu mwaka ushize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w'Irangamimerere no gutangiza icyumweru cyahariwe irangamimere mu Rwanda, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko bafite abana 754 bavukiye ahatari kwa muganga mu mwaka ushize biturutse ku miterere y'Akarere kabo.

Yavuze ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo iyi myumvire ihinduke ariko ko bazakomeza gufatanya n'abajyanama b'ubuzima ndetse no gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo amavuriro mato (Postes de Sante) na zo zongerwe ubushobozi bwo gukora igihe cyose.

Ati "Iyo dusesenguye dusanga ari imiterere y'akarere kacu kubera imisozi. Usanga abenshi ari wa wundi ubona igihe cyo kubyara kegereje ugasanga bwije no kugera kwa muganga ako kanya bidakunze kubera imiterere y'aho atuye, ariko dukomeza kubakangurira ko yumvise ikimenyetso cya mbere ahita agana ivuriro rimwegereye."

Akomeza agira ati "Kwigisha ni uguhozaho turacyakomeje ku buryo bose bumva ko kubyarira kwa muganga ari inshingano. Amavuriro mato yo arahari ariko iyo urebye imikorere yayo ntabwo yari yanoga ku buryo tubona umuganga wo ku manywa na nijoro kuko na Minisiteri y'Ubuzima iki kibazo irakizi tubiganira kenshi."

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yagarutse ku ngaruka kubyarira mu ngo n'ahandi hantu hatari kwa muganga bishobora guteza akagira inama ababyeyi ko bakwiye kujya bagana amavuriro akabafasha kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima.

Muri izo ngaruka harimo kuba umubyeyi ashobora kubyara akava cyane kubera ko atitaweho bikwiye bikamuviramo kuba yabura amaraso agapfa, kuba yabyarira ahantu habi akahakura indwara cyangwa n'umwana akahandurira cyane cyane indwara ziterwa n'udukoko.

Harimo kandi kuba umubyeyi yabyara akazahara, kuba umwana yavuka ananiwe bikamuviramo ingaruka zirimo ubumuga n'urupfu no kuba hari inkingo z'ibanze batabona, ariho Dr. Dukundane ahera asaba ababyeyi kujya bakurikiza inama bahabwa n'abaganga.

Ati "Icyo tubwira ababyeyi ni uko bakurikiza inama bahabwa n'abaganga zo kwipimisha inshuro zose zagenwe igihe cyose batwite kuko iyo wakurikiranye neza twe tuba tuzi neza uko uzafashwa mu gihe cyo kubyara ndetse n'igihe uzabyarira bigatuma izo ngaruka zose zikunda kubaho."

Mu Karere ka Gakenke mu mwaka ushize havutse abana 8496 muri bo 754 bavukiye ahatari kwa muganga ariko bose bafashijwe mu kwandikwa mu irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko bafite abana 754 bavukiye ahatari kwa muganga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abana-barenga-700-ntibavukiye-kwa-muganga-mu-mwaka-ushize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)